Perezida Kagame yagiranye inama n’Abajenerali [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’Abajenerali ndetse n’abandi bofisiye bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyo nama yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024.

Ibyo biro byatangaje ko mu byo baganiriye byibanze ku ngingo ziribena n’amahoro n’umutekano by’u Rwanda

Itangazo ryagiraga riti: “Kuri uyu munsi, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahuye n’Abajenerali ndetse n’Abofisiye bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) baganira ku ngingo zijyanye n’amahoro n’umutekano”.

Umukuru w’Igihugu kandi no mu mwaka ushize wa 2023, yagiranye inama n’Abajenerali n’abandi basirikare bakuru by’umwihariko abari baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Icyo gihe, Umukuru w’Igihugu yabashimiye umusanzu batanze mu kazi bari bashinzwe.

Abo basirikare bari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ye, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks