Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Abayobozi b’Ingabo [ REBA AMAFOTO]

  • Richard Salongo
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda

Perezida Kagame ni we uyoboye iyo nama iteraniyemo abasirikare bakuru n’abandi basirikare bayobora inzego zitandukanye.

Iyo nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abayitabiriye bakaba bari bambaye udupfukamunwa, kandi bahana intera hagati yabo.

Perezida Kagame yahamagariye abari aho bose kubahiriza indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukorera Igihugu ndetse no gukora cyane ari na zo umuryango wa RDF wubakiyeho. Yibukije abitabiriye uruhare rwabo mu guharanira iterambere ry’u Rwanda mu mibereho n’ubukungu ndetse n’umutekano wabonetse bigoye cyane.

Perezida Kagame yabajije abayobozi bakuru aho bageze mu gusohoza ubutumwa bwa RDF, ashimangira ko hakenewe ubwitange budacogora bwo gucunga neza umutungo mu bigo byabo bitandukanye.

Yakomeje atanga ingero zo kutanyurwa, imikorere idahwitse neza no gutsindwa byagaragaye, anasezeranya abagize Inama Nkuru ko atazahwema gufata ibyemezo bikwiye ku batubahiriza inshingano zabo.

Iyo nama ihuriza hamwe abasirikare bakuru (RDF High Command Council) iterana buri mwaka kandi igafatirwamo ibyemezo n’umurongo ngenderwaho, ikayoborwa n’Umugaba w’Ikirenga (Commander-in-Chief) nk’uko itegeko rigena inshingano, imiterere n’ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ribiteganya.

Aya ni amwe mu mafoto yafatiwe ahabereye ibyo biganiro:

  • Richard Salongo
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years