Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA Gianni Infantino

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, uri mu Rwanda mu nama y’abayobozi bakuru ba FIFA.

U Rwanda ni rwo rwakiriye iyi nama iteganijwe gufatirwamo imyanzuro ikomeye ndetse ishobora no guhindura imigendekere y’amwe mu marushanwa FIFA yari isanzwe itegura.

Perezida Kagame na Infantino basanzwe bafitanye ubucuti bushingiye ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye bagirana ibiganiro na byo bifite aho bihuriye n’iterambere rya ruhago muri rusange.


Iyo nama yo itazangira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira ikazabera muri Kigali Convetion Center, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu n’abahagarariye amashyirahamwe ku migabane, abagize Komite Nyobozi ya FIFA n’abandi batandukanye batoranijwe.

Biteganijwe ko muri iyo nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA.

Gusa umwe mu myanzuro itegerejwe urebana n’umushinga wa Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe y’amashampiyona mu bihugu ndetse n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years