Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Sudan uherutse gushyirwaho

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Dr. Abdalla Hamdok, ku ngingo zirimo umubano hagati y’ibihugu byombi n’urugendo Ikigo cy’u Rwanda cy’Indege, RwandAir, giteganya gutangiza muri icyo gihugu.

Aba bayobozi bagiranye iki kiganiro aho bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama y’Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Kuri Tweter ye Minisitiri w’Intebe Dr. Hamdok yavuze ko yashimishijwe no kuganira na Perezida Kagame, kuko u Rwanda ari urugero rukomeye mu kubaka amahoro n’ubwiyunge n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu ibyo bikaba ari ingingo zikenewe cyane muri Sudani bijyanye n’ibihe irimo.

Yakomeje ati “Twaganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Ntegereje cyane gahunda afite yo gutangiza ingendo za RwandAir zijya muri Sudani zidahagaze.”


Dr Hamdok aheruka gushingwa kuyobora Guverinoma ya Sudani nyuma y’amasezerano yagezweho hagati y’abasivili bari bamaze igihe mu myigaragambyo n’inama nkuru ya gisirikare yari ifite ubutegetsi, nyuma yo gukuraho Omar al-Bashir utari wishimiwe n’abaturage.

Guverinoma ayoboye ikubiye mu masezerano y’imyaka itatu y’inzibacyuho, ndetse uyu mugabo w’imyaka 65 yitezweho byinshi cyane mu kuzahura ubukungu bwa Sudani, imwe mu ngingo yagejeje ubutegetsi bwa Bashir ku iherezo.

Dr Hamdok afitiwe icyizere kuko yakoze mu nzego mpuzamahanga mu myaka isaga 30 haba mu bijyanye n’imari n’imiyoborere, zirimo Umuryango w’Abibumbye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Mu gihe urwo rugendo rwa RwandAir rwaba rutangiye, ruzasanga izindi uyu munsi zigera kuri 29 indege 12 z’iki kigo zikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, iy’Iburengerazuba n’Amajyepfo, Uburasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

Ingendo za RwandAir ziheruka gutangira vuba aha ni urugana i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva ku wa 17 Mata, urugana i Guangzhou mu Bushinwa rwatangiye ku wa 17 Kamena n’urugana i Tel Aviv muri Israel rwatangiye ku wa 25 Kamena muri uyu mwaka wa 2019.

U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Guverinoma ya Sudani, ugera no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur.

Imibare yo muri Nyakanga 2019 igaragaza ko u Rwanda ari rwo rufite ingabo nyinshi mu butumwa bw’Amahoro buhuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani (UNAMID), aho ari 1126. Rukurikirwa na Pakistan ifite 899 na Ethiopia ifite 834.

JPEG - 38.9 kb
Perezida Kagame na minisitiri Dr Abdalla Hamdok baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi n’urugendo RwandAir iteganya gutangiza muri Sudan

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years