Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lungu wa Zambia

  • admin
  • 21/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu bagirana ibiganiro.

Perezida Lungu wageze I Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, ari mu Rwanda aho agomba kugirira uruzunduko rw’iminsi ibiri nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu (Village urugwiro).

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Zambia, ngo Perzida Lungu yaje mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Joe Malanji, Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho, Brian Mushimba na Minisitiri w’Ubucuruzi, Christopher Yaluma ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi Stephen Kampyongo.

Umubano wa Zambia n’u Rwanda umaze igihe dore ko muri 2017, aribwo Perezida Kagame aherutse kugirira uruzinduko muri iki gihugu aho hashyizwe umukono ku masezerano ajyanye n’ubufatanye mu by’indege, igisirikare n’umutekano no kuhererezanya abakekwaho ibyaha bitandukanye.

Perezida Lungu uyobora Zambia kandi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame riherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize wa 2017

Yanditswe na Chief Editor

  • admin
  • 21/02/2018
  • Hashize 6 years