Perezida Kagame yageze muri Angola aho ari buhurire na Perezida Sassou Nguesso[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 21/08/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Luanda mu murwa mukuru wa Angola aho ari buhurire na mugenzi we wa Uganda,Yoweri Museveni, mu nama iri bwitabirwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Félix Tshisekedi.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Angola, João Lourenço ari nawe uri buyakire,Perezida Paul Kagame,Perezida Museveni,Perezida Tshisekedi ndetse na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazaville waje muri iyi nama atanguranye.

Iyi nama ifite intego yo kurebera hamwe uko hashimangirwa umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize akarere.

Ni nyuma y’uko ibiro bya Perezida wa Angola, João Lourenço akaba ari na we uzakira iyi nama, byatangaje ko abakuru b’ibihugu bine bazahurira mu murwa mukuru Luanda gukurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ryagiraga riti “abakuru b’ibihugu bya Angola, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda n’u Rwanda bazahurira mu nama mu murwa mukuru wa Angola ku wa 21 z’uku kwezi saa tanu za mu gitondo, ngo bakurikire isinywa ry’amasezerano y’ibimaze kwemeranywaho hagati ya Uganda n’u Rwanda, nyuma y’intambwe yatewe na Angola ishyigikiwe na RDC.”

Ariko birangiye babaye abakuru b’ibihugu batanu kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 21 aribwo byamenyekanye ko na Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou Nguesso ari buyitabire ku butumire bwa mugenzi we João Lourenço aho byitezwe ko nawe ari bugire uruhare muri iryo sinywa ry’amasezerano.

Umwuka mubi mu baturanyi watewe ni iki?

U Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.




Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/08/2019
  • Hashize 5 years