Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Erevan muri Arménie ahategerejwe gutorerwa umuyobozi wa OIF

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Erevan muri Arménie ahategerejwe inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Kane. Abakandida babiri Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean nibo bahataniye kuyobora OIF.

Umunya-Canada Michaëlle Jean yari amaze imyaka ine ayoboye uyu muryango nyuma yo gutorerwa i Dakar muri Senegal mu 2014. Ni we mugore wa mbere wayoboye uyu muryango kuva washingwa.

Ahanganye na Louise Mushikiwabo ushyigikiwe n’ibihugu byinshi ndetse yatanzwe nk’umukandida wa Afurika yunze Ubumwe. Ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya nyuma yaho Canada na Quebec biteye umugongo Jean bigatangaza ko biri inyuma ya Mushikiwabo.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi.

Ibihugu binyamuryango biba bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama n’ibindi.

U Rwanda ni umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970. Imibare ya OIF yo mu 2014 igaragaza ko ku Isi hari abaturage miliyoni 274 bakoresha ururimi rw’Igifaransa.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years