Perezida Kagame yageze mu Bufaransa yakirwa na mugenzi we Emmanuel Macron mu ngoro ye[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2018 aho ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bufaransa ku butumire bwa Perezida wabwo, Emmanuel Macron.Byitenijwe ko Perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima, n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibinyujije kuri Twitter,Perezidansi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bugaragaza ko Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame mu Ngoro ya Élysée, aho bagomba kugirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi, bakanahura n’abayobozi 60 b’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye.

Ubu bibaye unshuro ya kabiri Perezida Kagame n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bahura kuko muri Nzeri 2017 nabwo barahuye ubwo bari bitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Macron w’imyaka 40 y’amavuko, ni we muyobozi wa mbere uyoboye u Bufaransa utari muri politiki ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida w’u Rwanda azitabira ‘Viva Technology’, inama ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi. Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 50 byo muri Afurika – harimo n’ibyo mu Rwanda – biramurika ibyo bimaze kugeraho ndetse binafashwe gukorana n’abateza imbere imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga.

Uretse iby’umubano w’ibihugu byombi, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa ruje mu gihe hariho dosiye yo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yazasimbura Michaëlle Jean ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bivuga Igifaransa.



Perezida Kagame yakiriwe n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu Ngoro ya Élysée

Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko mu Bufaransa aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito “VivaTech”


Muhabura.rw

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years