Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma [REBA AMAFOTO]

Kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, yiga ku mikorere ya Komisiyo y’Ibihugu bihuriye ku Kibaya cy’Uruzi rwa Congo no ku Kigega “Blue Fund”, kigenewe gutera inkunga imishinga itandukanye igamije kwita ku kibaya cy’uru ruzi.

Iyi komisiyo yashyizweho mu 2016 i Marrakesh ubwo Maroc yakiraga Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe. Igamije guteza imbere gahunda n’imishinga byita ku bukungu bushingiye ku kubungabunga amazi n’ibiyabamo, gufasha abatuye ku nkengero z’inzuzi kuva mu bukene no guhangana n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere.

Iyo mishinga irimo kunoza uburyo bw’ingendo zo mu mazi n’ubwikorezi, ibyambu bito bito, imishinga y’amashanyarazi nk’ingomero nto, imishinga yo kuhira hagamije kongera umusaruro ku butaka buhingwa, uburobyi, gutunganya amazi n’ubukerarugendo.

Abandi bakuru b’ibihugu bageze i Brazzaville barimo Perezida w’icyo gihugu, Denis Sassou-Nguesso, ari nawe ukuriye Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo, Umwami Mohammed VI wa Maroc na Perezida Alpha Condé wa Guinea.

Harimo kandi Ali Bongo Ondimba wa Gabon akaba n’Umuhuzabikorwa w’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger akaba n’Umukuru wa Komisiyo ishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere mu Karere ka Sahel na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Afurika yo Hagati.

Nyuma y’umuhango wo gutangiza iyi nama, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baragirana ibiganiro mu muhezo mbere y’uko iyi nama isozwa.

Ibihugu byasinye amasezerano ku ishyirwaho ry’icyo kigega birimo Angola, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Afurika yo Hagati, u Burundi, u Rwanda, Chad na Maroc. Ibihugu byemeje uwo mushinga ariko ntibihite bishyiraho umukono byarimo Cameroun, Guinée Equatoriale, Tanzania na Zambia.

Biteganywa ko icyo Kigega cya Congo Basin Blue Fund cyajya kinyuzwamo nibura miliyoni 100 z’amayero buri mwaka, yagenda ava mu misanzu y’ibihugu, abafatanyabikorwa n’abaterankunga, ku buryo nibura kizajyamo angana na miliyari eshatu z’amayero.

Perezida Kagame yakirwa i Brazzaville aho yitabiriye Inama yiga ku kubungabunga Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Jean Baptiste Habyalimana (uwa mbere ibumoso)

Perezida Kagame yahawe ikaze mu Mujyi wa Brazzaville

Perezida wa Angola, João Lourenço (ibumoso) yakirwa na Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo
Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger akaba n’Umukuru wa Komisiyo ishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere mu Karere ka Sahel na we yahageze


Umwami wa Maroc, Mohammed VI yageze muri Congo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Mata 2018
Perezida Kagame na mugenzi we Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma, bitabiriye inama ku mikorere ya Komisiyo y’Ibihugu bihuriye ku Kibaya cy’Uruzi rwa Congo no ku Kigega “Blue Fund”

Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe