Perezida Kagame yageze i Berlin Mu Budage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yageze i Berlin Mu Budage aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri, y’ihuriro mpuzamahanga ryiga ku guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afrika, rizwi nka G20 compact with Africa.

Ni inama azahuriramo n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika, nk’uko bigaragara kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Iyi nama iyobowe na Chanceliere w’u Budage, Angela Merkel ari nawe wayitumiyemo Perezida Paul Kagame, nk’uko byatangajwe na ambasade y’u Budage mu Rwanda nayo ibinyujije kuri Twitter.

Iri huriro rya G20 compact with Africa ryatangijwe n’u Budage mu mwaka wa 2017, ubwo bwayoboraga itsinda ry’ibihugu 20 bikize ku isi.

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika ni byo biri muri iri huriro ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia.

Iri huriro riyobowe n’u Budage bufatanyije na Afurika y’Epfo, nka kimwe mu bihugu bigize ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku isi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/08/2021
  • Hashize 3 years