Perezida Kagame yageze i Berlin mu Budage yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yageze i Berlin mu Budage yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi, aho aza no gusobanurira abayitabiriye uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’isi.

Iyo nama yiga ku ishoramari muri Afurika ihuje ibihugu 20 bikize ku isi na bimwe mu bihugu bya Afurika, muri gahunda yiswe “G20 Compact with Africa (CwA)

Biteganijwe ko abashoramari b’Abadage baza kwerekana umushinga mugari bafite wo gushora imari muri Afurika no gushaka amahirwe ahagaragara.

U Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na rwo ruri muri iyo gahunda ya CwA, imaze kwinjirwamo n’ibihugu 11 ari byo: Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 5 years