Perezida Kagame yageze i Bangui muri Centre Afurika mu ruzinduko rw’akazi [AMAFOTO]

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru Bangui muri Centre Afurika mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yakirwa na mugenzi we w’iki gihugu Faustin-Archange Touadéra mu ngoro y’umukuru w’igihugu mbere y’uko bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016.

Muri uru ruzinduko hateganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare,mu bukungu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubufatanye mu bya gisirikare bwari busanzwe kubera ko mu gihe gishize, hari ingabo za Centrafrique zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda bityo aya masezerano akaba agamije gushimangira ubwo bufatanye.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA.

Centreafrique ni igihugu cyakiriye abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu habarirwa abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.

Ni mu gihe muri Centre Afurika hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years