Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Kongo Braza ville ashimangira ko Urubyiruko arirwo mutungo munini w’Afurika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

 

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu perezida PAUL Kagame Yagiriye muri Congo-Brazzaville yakiriwe na mugenzi we, Perezida Denis Sassou N’Guesso, agezeyo.
Mu ijambo yagejeje kubagize inteko ishinga amategeko ya Congo Brazaville kumugoroba wo kuya 11 Mata Perezida PAUL Kagame yavuze ko ibihugu byombi byiteguye gukomeza gukorera hamwe mu bufatanye butanga umusaruro kandi bigirira akamaro abaturage ba Kongo n’u Rwanda, Kandi ko urubyiruko rugomba kwitabwaho. Ati: “By’umwihariko, imbaraga zacu zihuriweho tugomba gukomeza guha amahirwe Abanyafrika bakiri bato, kuki aribo mutungo munini wa Afurika kandi ufite agaciro, kugira ngo urubyiruko rwacu rukoreshe kandi rwungukire ku mbaraga n’impano zabo”.

Perezida Paul Kagame Kandi yavuze ko ibibazo n’ibisubizo by’Afurika bizwi ariko ko ikibuze arukwihutisha ishyirwa mubikorwa bijyanye n’ibivugwa mu magambo. Ati: “Ntidushobora kwishimira kuvuga ibintu byiza, mu myaka mirongo, hanyuma tukisanga mu myaka myinshi ishize, tumaze kuvuga ibintu byiza ariko ntitugere kuri byinshi.”
Perezida PAUL Kagame yongeyeho ko nka guverinoma z’Afurika, hakenewe kwisuzuma bo ubwabo kugira ngo ibyo basezeranije abenegihugu.
Perezida PAUL Kagame Kandi yanavuze ku kugira ubumwe kw ‘Afurika Aho yavuze ko kwishyira hamwe n’ubumwe bw’Afurika igihe cyose byabayeho, yagize ati: “Tugomba gukomeza gutera intambwe yihuse. Hamwe n’ubumenyi bwinshi n’umutungo umugabane wacu ufite, nta mpamvu yo gukomeza kuba aho turi uyu munsi. ”
Perezida PAUL Kagame Kandi Yerekanye amakimbirane yo ku mugabane umaze imyaka mirongo, avuga ko nta bisobanuro kuri ibyo, usibye gukora ibyo tuzi ko ari byiza. Ati: “Igihe kirageze cyo gukora neza.”

Perezida PAUL Kagame Kandi yabwiye ‘Inteko ishinga amategeko ya Kongo, ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28.
Mu Rwanda, Aho yavuze ko ari igihe cyo kwibuka kandi tunasaba gushimangira ubumwe bw’igihugu.
Ati: “Abanyarwanda barashaka kumenya neza ko amasomo akomeye y’amakuba yacu adapfushwa ubusa, ahubwo akoreshwa kugira ngo atugire abantu beza, bashoboye kubaka igihugu ,Abanyarwanda bakwiriye, kandi bakagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’umugabane wacu”. .

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro Kandi bakurikirane inama y’abahagarariye intumwa z’ibihugu byombi

Nyuma y’ibyo biganiro , abahagarariye izo ntumwa bombi barashyira umukono ku masezerano y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubufatanye mu bukungu hagamijwe guteza imbere no kurengera ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imishinga mito n’iciriritse, umuco n’ubugeni, ,urubyiruko, siporo, n’uburere mboneragihugu.

Emmanuel Nshimiyimana/Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/04/2022
  • Hashize 2 years