Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania

  • admin
  • 23/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu mwanya wa Perezida wa Repubulika, yerekeje mu Karere ka Ngoma na Rwamagana.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania mu mwaka wa 2013 ubwo umubano w’ibihugu byombi warimo agatotsi, avuga ko abo Leta ibahoza ku mutima.

Ati “Muzi abantu bagiye birukanwa mu gihugu cy’abaturanyi bazira ko bafite amaraso y’ubunyarwanda, na byo ni don’t touch (ntawe ugomba kubahungabanya.”

Aba baturage batujwe hirya no hino mu gihugu ariko bamwe bataka inzara, bavuga ko imibereho yabo atari myiza kuko birukanwe muri Tanzania bamwe bakaza amara masa.

Kuri iki kibazo, Paul Kagame yagize ati “Ibibazo nta wavuga ko bitazaba ariko icyo nabasezeranya ni uko iyo twahuye n’ibibazo duhaguruka tukabikemura.”

Paul Kagame yijeje abanyakirehe imihanda yagize ati “Mu myaka irindwi turashaka gukora byinshi, kubaka imihanda Mu myaka ya mbere ibiri uyu muhanda uzaba warakozwe, ari kaburimbo nziza cyane kuko ubu waratangiye guhera Kagitumba ukagera Kayonza no kugera ku Rusomo.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO
http://www.muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/nyagatare-abirukanywe-muri-tanzania-baratabaza-ubuyobozi NYAGATARE: Abirukanywe muri Tanzania baratabaza

Ibyo ni ukugira ngo mwebwe baturage ba Kirehe n’abandi banyarwanda bose bo muri aka karere mugire ibikorwa by’amajyambere bibafasha kwiteza imbere no gukora ibibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu cyose.

Ubundi muri aya mezi, nta mvura igwa ariko guhera ejo aho twari turi n’uyu munsi hano Ngoma ndabona ibicu bishaka ahantu Inkotanyi zahuriye

Kagame yagize ati “Ubundi muri aya mezi, nta mvura igwa ariko guhera ejo aho twari turi n’uyu munsi hano Ngoma ndabona ibicu bishaka ahantu Inkotanyi zahuriye hakunze kuba amahirwe n’imvura mu bidasanzwe iragwa. Ibise nabyo harya tuzagomba kubisobanura. Ubu nabyo tuzabibazwa? Bantu ba Ngoma rero, mwakoze kuza muri benshi ngo tujye inama. Nagira ngo mvuge ngo kuba twahuriye hano, twahuriye hano turi benshi, mucyeye, ndagira ngo mbibashimire.”

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/07/2017
  • Hashize 7 years