Perezida Kagame yagarutse ku bikwiye kuranga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa muri ibi bihe ugereranyije n’ahahise

  • admin
  • 18/05/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yasabye abikorera bo mu Bufaransa gushora imari yabo mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ibihe byaranze umubano w’ibihugu byombi, bidakwiye ko ukomeza kugendera ku mateka y’ahahise.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abagize Umuryango Young Presidents Organisation bo mu Bufaransa, uyu ukaba ari umuryango mpuzamahanga ugizwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagera ku 27 000 baturuka mu bihugu 130.

Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Paris aho kuri uyu wa Gatanu yitabiriye Viva Technology 2019, igikorwa cyahurije hamwe abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu ngingo zaganiriweho, bagarutse ku bihe Perezida Kagame yanyuzemo mu buhungiro, avuga uburyo ubwo afite imyaka 12 yiga mu ishuri ry’impunzi, yabajije umubyeyi we waje kwitaba Imana nyuma y’imyaka itatu, impamvu bari mu buhungiro niba hari icyaha bakoze.

Ngo yamusobanuriye amateka yose y’akarengane banyuzemo kugeza ubwo bahunze igihugu. Ibyo ngo byamugumye mu mutwe ku buryo yumva ari amahirwe yagize kuba mu babohoye igihugu.

Yavuze ko mu bihe igihugu cyanyuzemo hari abemeye gutsindwa n’abemeye guhagarara kigabo bakarwanira icyo bifuza.

Nyuma y’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, u Bufaransa ni kimwe mu bihugu bigarukwaho cyane ko abayobozi bamwe babwo bagize uruhare mu gushyigikira guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye uba mubi no mu myaka 25 ishize, ariko ku buyobozi bwa Perezida Emmanuel Macron, u Rwanda ruvuga ko imiyoborere y’u Bufaransa yagize uburyo bushya ibonamo ibintu no ku bibazo birebana n’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe mu Rwanda hatari ishoramari rihagije ry’Abafaransa, uyu akaba ari umwanya wo gukangurira abikorera bo muri icyo gihugu kuza mu Rwanda bakagira ibyo bahakora.

Yavuze ko nubwo ibikorwa byo hambere byasaga n’ibishaka gutandukanya ibihugu byombi, ubu hakenewe impinduka.

Yagize ati “Ntabwo dushaka kuguma mu byahise, turashaka kureba ahazaza hacu tugashaka uburyo bwatuma dukomeza kujya mbere.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ndawubona nk’amahirwe y’u Bufaransa n’u Rwanda ngo bijye hamwe, bikorere hamwe. Ibibazo byose by’ahahise dukomeza kubirebaho ku ruhande rwabyo tugakomeza kujya imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko umutungo ukomeye u Rwanda rufite ari abaturage barwo, aho rukomeje kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yanagarutse ku iterambere rya Afurika by’umwihariko, avuga ko iyo urebye mu mateka ibihugu bimwe byayo byari ku rwego rumwe na Korea y’Epfo cyangwa Malaysia, ariko nyuma y’imyaka 40 usanga bikiri hahandi cyangwa byarasubiye inyuma.

Yagaragaje ko hari byinshi bikwiye guhinduka birimo uburyo inkunga zitangwa, kuko hari abaterankunga basa n’abifuza ko ibihugu biguma hahandi.

Ati “Numpa amafaranga imyaka 10, 20, 30, ntabwo ubona ko ntarimo gutera imbere, niba ubona ko ntatera imbere kuki ukomeza kumpa ikintu kimwe?”

Yavuze ko iyo inkunga mu iterambere itarimo gutanga umusaruro uko bikwiye, biba bikwiye ko hatangira no gufasha binyuze mu bikorera. Gusa yavuze ko nta we yabaza ibibazo Afurika ifite kuko ubwabo bafite igice kinini cy’ikibazo bityo bagomba no kwishakamo ibisubizo.


Chief editor/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/05/2019
  • Hashize 5 years