Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuvugurura ubukungu bwayo bugakomeza gutera imbere

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe yo kuvugurura ubukungu bwayo bugakomeza gutera imbere binyuze mu isoko rusange ry’uyu mugabane, koroshya urujya n’uruza ndetse no guteza imbere urubyiruko.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri muri Congo Brazzaville aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Inama yiswe Invest in Africa Forum-IAF, iteganyijwe hagati ya tariki ya 10-12 Nzeri 2019 iri kuba ku nshuro ya gatanu; ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukoresha ubufatanye mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo ku Mugabane wa Afurika’.

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zibumbatiye impinduka z’ubukungu kuri uyu mugabane zirangajwe imbere n’isoko rusange rya Afurika, avuga ko ubu ririmo gushyirwa mu bikorwa kandi rizazana amahirwe atarigeze abaho kuri buri wese.

Ati “Mu gihe ibihugu byateye imbere ku nganda biri mu mwanya wo kubyaza umusaruro amahirwe yo gukora ibicuruzwa, ibifite inganda nke nabyo bishobora kungukira mu bucuruzi bw’ibindi bikenewe”.

Yatanze urugero rw’aho ibihugu bifite ubuhinzi bwateye imbere bishobora kungukira mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa bike muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko isoko rusange rya Afurika rinitezweho kwihutisha ibijyanye na za gasutamo ndetse n’ibindi, ibi bikazaba akarusho ku bikomoka ku buhinzi biba bikeneye gukoreshwa bikimeze neza.

Yavuze ko hakenewe imikoranire ya hafi hagati ya guverinoma za Afurika, ndetse no hagati yazo n’abikorera kandi ubufatanye mpuzamahanga bubyara umusaruro ku mpande zose bukaba bukenewe kugira ngo Afurika yungukire muri aya masezerano y’amateka.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mugabane ubura ibikorwa remezo bihagije bigatuma hataboneka ibikoresho, internet yihuta n’izindi mbogamizi. Yavuze ko nubwo bifite imbogamizi ku iterambere ry’ubukungu, bigomba kubonwa nk’amahirwe ku ishoramari ry’abikorera.

Yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga bibumbatiye amahirwe menshi y’iterambere ry’ubukungu kuko bizatuma Afurika igera ku bukire bwinshi idakoresheje byinshi.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’abakora ibicuruzwa ndetse n’abatanga serivisi mu Rwanda batangiye kugurisha ku bakiriya benshi kuruta uko byigeze kubaho babikesha ubufatanye n’ikigo Alibaba kizobereye mu bucuruzi bwo kuri internet.

Guverinoma za Afurika zirimo gutanga ibisubizo bitandukanye nk’ihuriro rya Smart Africa Alliance, ubu rigizwe n’ibihugu 24 bihagarariye kimwe cya kabiri cy’umugabane wa Afurika. Smart Africa kandi yafashe iya mbere mu gushyiraho One Africa Network, indangamuntu y’ikoranabuhanga n’ibindi.

Nta shoramari ryashoboka hatari imigenderanire

Perezida Kagame yavuze ko andi mahirwe Afurika ifite ari ukoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kuko abantu badashobora gucuruza no gushora imari badashobora kugenderana.

Yavuze ko amasezerano ya Afurika yunze Ubumwe ku koroshya urujya n’uruza rw’abantu, yongerera imbaraga andi masezerano ku bucuruzi bw’ibintu na serivisi aho ibihugu byinshi birimo u Rwanda byoroheje ibijyanye no gusaba viza.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku rubyiruko avuga ko rugomba kubakirwa ruhabwa uburezi n’ubumenyi bifite ireme kandi rugafashwa guhanga imirimo n’udushya.

Yavuze kandi ko urubyiruko rwa Afurika rugomba kubona uyu mugabane nk’ahantu heza rwakorera ubucuruzi n’ibikorwa byarwo bitandukanye bigatera imbere kandi rukubaka ejo harwo heza hazaza.

IAF yatangijwe mu 2015 nk’uburyo bwagutse bwo guteza imbere ubufatanye n’amahirwe y’ishoramari muri Afurika.

Inama ya mbere yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Kamena 2015, iya kabiri ibera Guangzhou mu Bushinwa muri Nzeri 2016, iya gatatu yabereye i Dakar muri Sénégal muri Nzeri 2017, iya kane ibera i Changsha mu Bushinwa muri Nzeri 2018.









MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years