Perezida Kagame yagaragaje impamvu u Rwanda rutigeza rujya muri ICC

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abanyarwanda bibazaga impamvu u Rwanda rutasinye ku masezerano ya Roma yashyiragaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, ko ari uko u Rwanda rwabonaga ntaho uru rukiko rwari kugeza iki gihugu.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo umwe mu ntore z’Indangamirwa icyiciro cya cyenda yari imubajije impamvu abayobozi bo muri Afurika bakunda gusinya amasezerano anyuranye ariko bidateye kabiri bagasaba kwitandukanya n’ibyo baba basinye. Perezida Kagame mu gusubiza yakomoje ku rukiko rwa ICC maze avuga ko hari ibihugu byashyize umukono ku masezerano ashyiraho uru rukiko, ariko ubu bikaba bikomeje gusaba kuva muri uru rukiko bitewe n’uko bivuga ko rukunda kwibasira abanyafurika gusa. Gusa Perezida Kagame avuga ko abasinyiye kujya muri urwo rukiko bafite uburenganzira bwo kuruvamo mu gihe baba babonye ko ibyo bari barutegerejemo bitari kubahirizwa. Yavuze ko u Rwanda rwanze gushyira umukono kuri ayo masezerano bitewe n’uko ngo rutabonaga neza aho rwaganisha igihugu, ndetse akavuga ko hari abarugiyemo none bakaba bifuza kuruvamo nyuma yo kubona ko ntacyo rubamariye.

Perezida Kagame yagize ati “Numvise uvuga ibintu bya ICC, ntabwo twigeze dusinya muri ICC kubera ko tutumvaga neza aho ruganisha, hari abagiyemo ubu bashaka kuvamo, hari kandi abagiyemo baheramo, ntacyo bavanamo ntibazi ibyo barimo ariko bahezemo.” U Rwanda rusa n’urutumva iby’uru rukiko bitewe n’uko mu minsi ishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko uru rukiko rwari rumaze iminsi rusabye u Rwanda gufata Perezida Bashir wa Sudani mu gihe yari mu Rwanda mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, gusa ngo ubu busabe babuteye utwatsi kuko ngo babonaga ku bwitaho ari nko guta igihe.

Urukiko rwa ICC rwashyizweho mu kwaka wa 2002, amasezerano yo kurushyiraho akaba yarashyizweho umukono n’ibihgu 33 byo ku mugabane wa Afurika. Ibihugu byinshi byo muri Afurika byakomeje kwikoma uru rukiko bivuga ko rusa n’urwashyiriweho abanyafurika bitewe n’uko ari bo ruburanisha gusa, kuburyo bimwe bivuga ko bishaka kuruvamo. Iyi ngingo (kuva muri ICC) byavugwaga ko iri mu bizigirwa mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, gusa iyi nama yarangiye iki kibazo kitagifatiye umwanzuro.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years