Perezida Kagame yagaragaje ibyiyumviro bye ku gusezera kwa Arsene Wenger ntagikombe gikomeye asigiye ikipe akunda

  • admin
  • 04/05/2018
  • Hashize 6 years

Umukunzi akaba n’umufana mukuru w’ikipe ya Arsenal Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyiyumviro bye k’ukuba Arsene Wenger asezeye ntagikombe gikomeye asigiye iyi kipe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akunda,Nyuma yo kutitwara neza ku ikipe ya Arsenal ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi kizwi nka ‘Europa League’,aho yasezerewe muri ½ n’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne.

Wenger umaze imyaka 22 atoza Arsenal, aherutse gutangaza ko uyu mwaka w’imikino ari wo wa nyuma atoza iyi kipe y’amateka ku ruhando mpuzamahanga, ikundwa n’abatuye imigabane yose y’Isi, barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Nyuma y’umukino waraye uhuje Arsenal na Atletico Madrid muri Espagne muri ½ cya Europa League, abakunzi bayo bamaze imyaka myinshi banyotewe igikombe cy’icyubahiro, ntibahishe amarangamutima yabo banenga ikipe ndetse n’umutoza Wenger ubasigiye amarira n’agahinda kenshi.

Perezida Kagame usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, nawe abinyujije kuri Twitter, yanenze uburyo iyi kipe n’umutoza wayo bashoje nabi imyaka myinshi bamaranye, anenga ba nyiri ikipe ariko yizeza ko azakomeza kuyifana.

Yagize ati “Igitekerezo cyanjye ku ikipe nkunda ya Arsenal, ikipe nziza mu mukino n’umutoza mwiza nka Arsene Wenger, uku si ko yakabaye irangiza igihe kirekire cy’amateka. Umutoza aragiye, ikipe ikomeje igihe cyayo nta gikombe. Ndacyari umufana wayo no mu gihe kizaza, gusa ndanenga ba nyir’ikipe.”

Umukuru w’Igihugu ntiyahwemye kuvuga ko mu ikipe akunda hakenewe impinduka, yaba ku bantu cyangwa se ibintu bigomba guhinduka. Kuri iyi nshuro yongeye kugaragaza ko impinduka zigikenewe kandi niba hari n’izabaye atari zo zari zikenewe.

Yagize ati “Nkuko nakunze kubivuga nk’umuntu uyikurikiranira hafi, hari ikintu cy’ibanze gikwiye guhinduka mu ikipe. Niba hari icyahindutse, ntabwo ari cyo cyari gikwiye. Ndifuriza ibyiza abakunzi ba Arsenal. Turacyakeneye ko Arsenal igaruka aho yahoze, aho yari mu makipe meza.”


Perezida Kagame yagaragaje ibyiyumviro bye ku gusezera kwa Arsene Wenger ntagikombe gikomeye asigiye ikipe akunda

Usibye kuba Perezida Kagame ari umufana wa Arsenal FC, ni n’umwe mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyimwitirirwa cya Cecafa Kagame Cup. Mu 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo.

Tony Adams yatangaje ko iyi kipe yamugeneye umupira wo gukina wa Arsenal, imuha imipira itatu yo kwambara ya Arsenal hariho umwe uriho amazina ye na numero imwe.

Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsene Wenger yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira.

Mu Ukwakira 2013, Perezida Kagame yari ku kibuga cya Arsenal, Emirates, ubwo iyi yatsindaga Napoli ibitego 2-0 mu mikino ya UEFA Champions league. Ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Wenger w’imyaka 68 yafashije iyi kipe gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona n’ibikombe birindwi bya FA. Uyu mugabo yanakoze amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ikipe ye idatsinzwe, mu 2003-04, aba umutoza wa mbere ubikoze guhera mu 1888-89.

Ku mugabane w’u Burayi ntacyo asigiye Arsenal kuko kure yabashije kugera ni ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, mu 2006 ubwo yatsindwaga na FC Barcelona ibitego 2-1

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/05/2018
  • Hashize 6 years