Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko Kigali Arena yuzuye abafana ibihumbi 10 kandi bose bishyuye [AMAFOTO]

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe no kubona inyubako yakira imikino mu Rwanda Kigali Arena yuzuye abafana kandi bose binjiye bishyuye ahita yibaza impamvu hatubatswe iyakira ibihumbi 15 cyangwa ibihumbi 20 ,bityo ngo bitewe n’ubwo bwitabire bw’abantu byerejanye ko bifuzaga aho barebera imikino kandi batuje.

Umukuru w’igihugu Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama igamije kwiga ku iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuriranye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74, atangaza ko yatunguwe no kubona Kigali Arena yuzuye abafana mu mikino iheruka.

Muri iyi nama hari harimo bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball bakina cyangwa bahoze bakina muri shampiyona ya mbere ku Isi muri uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Harimo Umunye-Congo ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Harimo kandi Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri RDC; Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri RDC n’abandi.

Usibye kandi aba bakinnyi,iyi nama yitabiriwe kandi na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri ndetse n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver.

Perezida Kagame yabwiye aba bakinnyi, abahoze bakina n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino wa Basketball ko mu mwanya muto yari afite yagombaga kubaganiriza kuko byari ngombwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu Rwanda huzuye Kigali Arena, ndetse ko yubatswe hagamijwe guha amahirwe abakiri bato bakunda umukino wa Basketball kugira ngo babone uko batera imbere.

Ati “Nta buryo bwiza nashoboraga gutekereza butari ukubaka iyi nyubako ku bwabo. Mu by’ukuri kuyubaka byatwaye amezi atandatu, abantu bagera ku gihumbi bari mu bikorwa byo kuyubaka muri bo 70% bari abanyarwanda, abandi 30% bari abahanga baturutse hanze; ikijyanye n’amafaranga ntabwo aricyo cy’ingenzi, buri gihe ubonera amafaranga icyo washyizeho umutima.”

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, amakipe meza u Rwanda rufite mu mukino wa Basketball, aha yavugaga REG BBC na Patriots BBC, yakinnye umukino wa nyuma hanyuma Kigali Arena “ikuzura 100%” kandi ko abantu bari bishyuye.

Ati “Ubwo nabonaga [Kigali] Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yuzuye, nahise ntangira kwibaza nti ni kuki tutubatse Arena yakira abantu ibihumbi 15, kuki tutubatse iyakira ibihumbi 20? Urabibona ko abantu banyotewe, kandi ibyo mvuga tubona mu Rwanda, biri ku rugero rwo hejuru ahandi. Ujya mu bindi bihugu bya Afurika ukabona uburyo urubyiruko rushaka kugaragaza icyo rushoboye mu buryo butandukanye.

Umukino uheruka kuzuza Kigali Arena ni uwahuje REB BBC na Patriots BBC ubwo zombi zahuriraga ku mukino wa gatandatu wa nyuma mu iganisha ku gikombe, waje kurangira Patriots itsinze hakinwe uwa karindwi nawo irawutsinda yegukana igikombe.

Mu guharanira iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika, hari ibikorwa byinshi byamaze kwemezwa birimo na shampiyona ya ‘NBA’ muri Afurika izitwa ‘NBA Africa League’ igakinwa n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse ku mugabane wa Afurika, rizatangira muri Werurwe 2020.







MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years