Perezida Kagame yagaragaje aho ahagaze ku bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari

  • admin
  • 26/06/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ukunyuranya mu mivugire y’abanenga ko mu Rwanda hatari ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo, ahubwo akavuga ko we ibyo abona mu Rwanda nta handi biba ku Isi.

Mu kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yatanze urugero ku buryo mu Rwanda umuturage ashobora kuvugira mu ruhame ko Minisitiri cyangwa Meya yamurenganyije.

Yagize ati “[abanenga u Rwanda] Bazi ubwisanzure icyo bivuze, ariko uko gikoreshwa hano siko gikoreshwa ahandi. Ariko njye, n’iyo uhanganye n’ibintu ugomba gutoranya ukamenya ibyo ushyiraho imbaraga nyinshi, ibindi bimwe ukabyihorera bikazakemuka bitewe n’intambwe wagiye utera muri ibi washyizeho amaso bifite uburemere kurusha.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abanyamahanga bashobora kwita ku kuvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, ariko ngo niba Umunyarwanda ashobora guhaza umuryano we, afite umutekano ntawe uza kumwambura ibye, ntawe uza kumugirira nabi mu buryo budakwiye, ari ubwisanzure ubwabyo.

Yakomeje agira ati “Umunyarwanda akaba ashobora guhagarara mu ruhame nka biriya umuntu ahura n’abaturage umuntu akazamura urutoki akavuga ati kanaka yangiriye nabi ndashaka kurenganurwa, wabaza uti ni nde akakubwira ati ni Meya, niba Umunyarwanda ashobora kugera aho ngaho, njye ibindi, ibivugwa n’abandi ntabwo […] cyangwa ati ‘ni Minisitiri runaka, urabibona no hanze no muri za Rwanda Day…”

“Mu Rwanda bimaze kugenda bicika kuko barabatinyuka, umuyobozi, mu bakomeye, ukavuga uti yagize atya. Ubundi ugiye kureba, uzi ko nta handi biba ariko? Nta handi biba uzakurikirane neza aho abaturage batinyuka bagatunga urutoki. Ibindi biratwikirwa cyangwa bakamupfurika ibyo bamupfuritse bati ceceka.”

Yakomeje agira ati “Ibyo abantu bavuga binyuranye n’uko tumeze, harimo no ku bibeshya cyangwa ku ruhande rumwe hari ibyo bavuga u Rwanda rugeraho byo bashima, utageraho udafite buriya bwisanzure. Ubwabyo, ibyo bavuga ntibijyana. Barabishima bakanabyemera ariko bagera aho bati iki kirabuze, kandi iki ntabwo cyabura ngo ibi bigerweho. Ibyo ndabibarekera, bizikemura buriya.”

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ba Radio na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ubwisanzure buri ku izingiro ry’iterambere abanyarwanda bagezeho uyu munsi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 26/06/2017
  • Hashize 7 years