Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inama ya CISSA – “Reba Amafoto”

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame afungura ku mugaragaro inama ya CISSA yasabye abahagarariye Inzego z’ubutasi n’umutekano muri Afurika kugira ubufatanye no gushyira imbaraga hamwe kuko aribyo byafasha uyu mugabane wa Afurika kugera ku mutekano urambye nk’uko babyifuza ndetse bakanabiharanira.

Ibi umukuru w’Igihugu Yabivuze ubwo yafunguraga inama ya 13 ihuje abakuriye inzego z’ubutasi n’umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ibera i Kigali kuri uyu wa 4 Kanama 2016. Ni inama ihuje abayobozi b’inzego z’ubutasi, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa) baturutse mu bihugu bigera kuri 51 byo ku mugabane wa Afurika.

Ubwo yayifunguraga, Perezida Kagame yavuze ko mu nshingano y’ibanze ibihugu bifite yo kurinda ubuzima bw’abaturage, guharanira ituze no kubaka ubukungu, “inzego z’iperereza zifite umutekano wabyo, uturere ndetse n’umugabane mu biganza byazo.” Yagize ati “Ibyo mwiyemeje bigomba kujya mu bikorwa mugashyiraho iperereza rya ngombwa kugira ngo Afurika igire umutekano usesuye.Iperereza rigomba kudufasha kugera ku mutekano utuma Afurika igera ku ntego z’iterambere.Twese tugomba guharanira kubaka inzego z’iperereza zizakomeza kwizerwa n’igihe tuzaba tutakizirimo.”












Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years