Perezida Kagame yacyebuye abacuruzi baturanye na RDC aho amahirwe ari yabageza ku bukungu

  • admin
  • 11/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yabwiye abaturage bose bo muri utu turere, ndetse n’abacuruzi by’umwihariko ko muri aka gace bafite amahirwe yo kuba baturiye igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yagereranyije n’isoko rinini ku bucuruzi.

Ibi yabitangarije aho yari mu ruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ku wa Gatanu 10 Gicurasi 2019, mu karere ka Rubavu, ahari hateraniye abaturage b’ako karere ndetse n’aka Rutsiro.

Perezida Kagame yavuze ko kuba muri utu duce hagaragara urujya n’uruza rw’abantu ari amahirwe akomeye kuko ubugenderanire bwabo ari inyungu ikomeye.

Yagize ati “Muri aka karere by’umwihariko hagaragara urujya n’uruza rw’abantu benshi. Abo bantu ni isoko, namwe muri isoko, ku buryo habayeho uburyo bwo gukorana ikibuze hamwe kikaboneka ahandi, abantu bakagenderana bikaba urujya n’uruza abantu bakunguka kurusha”.

Perezida Kagame kandi yasabye abikorera ko mbere yo kureba ku baturanyi bagomba kubanza gutunganya ibyabo.

Ati “Tubanje tukibonamo isoko ubwacu, tugakora, icyo gihe tubona aho duhera dukorana n’andi masoko yo hanze y’imipaka yacu”.

Perezida Kagame yasabye abikorera kandi bishoboye, gushaka ukuntu bakorana n’abaturage, bakabona ko isoko riri mu Rwanda, muri Rubavu no hakurya muri Kongo ari rinini.

Ati “Iyo bizinesi ukora igirira akamaro abantu benshi, ni ukuvuga ngo muri abo bantu benshi, urabashyiramo ubushobozi, ni bo bazagaruka bakagura ibyo ucuruza.”

Yakomeje agira ati “Naho gukorana n’abantu bake, ugacuruza utuntu dukeya kandi ugakuramo inyungu nyinshi, ubwo kandi wanahenze abantu, ibintu byabuze ntibabibona nk’uko bagombaga kubibona, ariko wowe kubera ko witwa ngo wabonye inyungu, ukarekera aho ukumva ari ibyo. Ntabwo ari byo”.

Perezida Kagame yijeje abashoramari ndetse n’abaturage bo muri aka karere ko igihugu na cyo kizakomeza gukora ibishoboka kikaborohereza ku buryo bw’umutekano n’imigenderanire.

Yabasabye kandi na bo kugaragaza uruhare rwabo, kandi abayobozi na bo bakanoza uburyo bwo kugeza ku muturage ibikwiye.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu igaragaza ko mu mujyi wa Gisenyi honyine buri joro bacumbikira abantu barenga 3000.

Umupaka muto (petite barriere) uhuza u Rwanda na RDC wo, imibare igaragaza ko wambukiraho abantu barenga ibihumbi 50 buri munsi, naho umupaka munini wo ukaba wambukiraho abantu ibihumbi icyenda buri munsi.



Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/05/2019
  • Hashize 5 years