Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kurebera ibyangirika

  • Richard Salongo
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yabibukije abayobozi ko hari bimwe mu bibazo byugarije Umuryango Nyarwanda badakemura ukaba wasanga ‘nk’abana batiga mu gihe amashuri ahari.

Yavuze ko hari abana usanga bata amashuri ikibazo kigakemurwa n’ababyeyi babo, n’abandi usanga batabafite. Yavuze ko abayobozi aribo bakwiriye kubabera ababyeyi bagakurikirana ikibazo cyabo.

Perezida Kagame yavuze kandi ku bana bagwingira, abarwara bwaki, aho muri buri karere usangamo ibyo bibazo. Yavuze ko abayobozi bakwiriye kwibaza icyabuze kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe hanyuma abo bana babeho neza.

Ati “Ari imirire yabo, uburezi bakeneye kuva bakiri bato hakure abana bazima b’u Rwanda, b’igihugu cyacu. Iri gwingira, imirire mibi, kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa, bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira nacyo. Mushaka kuba igihugu kigwingiye?”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiriye kuvuga ibintu bihura n’ibyo bakora, kuko ngo hari ubwo bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka ariko wajya kureba ugasanga kitarakemutse.

Ati “ Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uturere tubiri dufite imibare iri hejuru mu kugwingira kw’abana. Atanga urugero kuri Musanze, abaza abayobozi niba bari babizi, n’ikibuze ku buryo abana bagwingira.

Uwasubije yavuze ko nta na kimwe kibuze kuko ibyafasha mu gukemura ibyo bibazo bihari ahubwo habura ababikora n’uburyo bwo kubikora.

Perezida Kagame yavuze ko Gatabazi Jean Marie Vianney akiri Guverineri, yamweretse icyo kibazo cyo kugwingira n’umwanda muri Musanze bihari ku bwinshi.

Ati “Twabihindura gute rero ntabwo Musanze ari iya nyuma mu gihugu cyacu ku buryo yabuze ibyangombwa byose. Ikiba cyarabuze ni abayobozi bari aho, hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye. Ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana […] ni ukuvuga ngo hari politiki, hari ubuyobozi bugwingiye.”

Yatanze urundi rugero kuri Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu. Yabajije umuyobozi wo muri ako karere niba abizi ko hari ukwigwingira kw’abana, undi asubiza ko abizi.

Perezida Kagame yavuze ko niba azi icyo kibazo adakwiriye kwemera kubana nacyo. Yamubwiye ko ako karere gaturiye i Kivu ku buryo haboneka amafi, ariko atumva impamvu abana b’i Karongi bagwingira.

Uwo muyobozi yagize ati “Nta cyabuze turaza kubihindura.”

Perezida Kagame yavuze ko bigomba guhinduka niba abayobozi badashaka kugira igihugu kigwingiye. Ati “Bihinduke cyangwa se namwe muhindurwe.”

Yakomeje ati “Ntabwo twabemerera ngo mugwingize Karongi, uwa Musanze ayigwingize, ntabwo Musanze na Karongi ari ibyanyu bigombe bihinduke byanze bikunze cyangwa se mwegure mubwire abantu ko ibyo mwababwiye mwababeshye.”

MukankusiAthanasie wo mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ikibazo cy’abana bagwingira, biyemeje ko bagiye kugaragaza impinduka zihuta binyuze mu guteza imbere gahunda y’ingo mbonezamikurire ku buryo mu 2024 icyo kibazo kizaba cyagabanutse mu buryo bugaragara.

Perezida Kagame yahise amubwira ati “Cyangwa se umfashe menye neza ikibazo icyo aricyo, ikintu cyabuze mu bisubizo bishakwa ni iki?”

  • Richard Salongo
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years