Perezida Kagame yabonanye na mugenzi we wa Azerbaijan

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/11/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Azerbaijan Ilham Aliye amushimira uko Igihugu cye cyakiriye neza Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference, COP29).

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko baganiriye ku buryo bufatika bwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi ndetse no kungurana ubumenyi ku itangwa rya serivisi rusange.

Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017 aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia. 

Muri Gicurasi 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ya kane y’ibiganiro mpuzamico nk’inzira nshya yo kubungabunga umutekano wa muntu, amahoro n’iterambere rirambye. 

Icyo gihugu na cyo cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abakozi mu by’ubumenyi bw’ikirere mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu 2018, iryo tsinda ryanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibindi.

Muri Azerbaijan, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Lt Gen. (Rtd) Charles Kayonga  ufite icyicaro  muri Turquie, akaba anahagarariye u Rwanda muri Kazakhstan, Lebanon.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/11/2024
  • Hashize 3 weeks