Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa John R. Lewis

  • admin
  • 19/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020, yihanganishije umuryango n’abakunzi b’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu John Robert Lewis, wishwe na kanseri y’urwagashya afite imyaka 80 y’ubukuru.

John Lewis yari umwe mu bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) akaba yashizemo umwuka ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020.

Perezida Kagame yiyunze ku bakuru b’ibihugu n’ibyamamare bitandukanye byababajwe n’urupfu rwa John R. Lewis, ashimangira ko asize umurage mwiza ushyigikira kurwanya ibikorwa by’akarengane mu bariho ubu n’ab’igihe kizaza.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Ibikorwa bya John Lewis byamurikiye benshi, haba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku Isi yose, byabaye ngombwa ko bahagurukira kurwanya akarengane k’uburyo butandukanye. Umurage we uzakomeze gukoresha ibisekuru bizaza mu muhate wo kurwanya akarengane. Nihanganishije umuryango we n’inshuti ze.”

John Lewis yari umwe mu mpirimbanyi zamamaye ku rwego mpuzamahanga mu guharanira uburenganzira bwa muntu, akaba ari n’umwe mu bafatanyje na Martin Luther King Jr mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugendo rw’imyigaragambyo rwakozwe mu mwaka 1963 rugamije guharanira ko abirabura bahabwa umudendezo wo kubona akazi nk’abazungu.

Muri urwo rugendo ni na ho Martin Luther King Jr yavugiye ijambo ryabaye gikwira ku Isi agira ati “Mfite Inzozi” (I have a Dream), agaragaza ko igihe kizagera abazungu n’abirabura bakicara ku meza amwe bagasangira ibitekerezo byubaka Igihugu n’ibindi.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe bwa mbere na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya USA Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi, wasobanuye ko Lewis yari intwari ikomeye n’umutima wa Kongere.

Pelosi yagize ati: “Uyu munsi, Amerika irunamira umwe mu ntwari zikomeye yagize mu mateka yayo; Depite John Lewis, yari Umujyanama wa Kongere. Buri munsi wa Lewis yari yarawuhariye guharanira ukwishyira ukizana n’ubutabera kuri bose.”

Mu mwaka ushize ni bwo Lewis ubwe yitangarije ko kanseri y’urwagashya arwaye igeze ku rwego rwa 4, arahirira kuyirwanya nk’uko yarwanyije akarengane.

Mbere y’uko atabaruka, Ni we wari wari usigaye mu bagize uruhare rukomeye mu myigaragambyo yo mu 1963.

Kuva kuri Perezida Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri ubu, ukageza kuri Jimmy Carter wayoboye icyo gihugu mu 1977 kugeza 1981, bose bunamiye John Lewis. Ibendera ry’icyo gihugu ryururukijwe kugeza mu cya kabiri kuri Perezidansi ya USA .

Perezida Trump yagize ati: “Nababajwe no kumva ko intwari mu guharanira uburenganzira bwa muntu yatabarutse. Njye n’umufasha wange (Melania) turamusabira we n’umuryango usigaye.

Perezida Barack Obama na we yagize ati: “Si benshi tugira amahirwe yo kubona n’amaso yacu umusaruro ufatika w’umurage twabibye. Lewis yarawubonye. Ndamushimira, ubu dufite amategeko aturengera- kandi turacyafite ikizere cyo guhindura iki gihugu kugeza ubwo kizagera ku ntego nyamukuru yatumye gishingwa.”

George W Bush wasimbuwe na Obama na we yagize ati: “Lewis yakoze ibishoboka ngo Igihugu cyacu kigire ubumwe buzira amakemwa.”

Bill Clinton na we ati: “Lewis yari Umujyanama Mukuru w’Igihugu.”

Jimmy Cartel ati: “Yasize ikimenyetso kidashobora gusibangana mu mateka, ubwo yaharaniraga ko iki gihugu cyarushaho kwimakaza ubutabera.”

Uretse abaperezida, bagenzi be mu guharanira uburenganzira bwa muntu barimo Rev Jesse Jackson na Martin Luther King III (umuhungu mukuru wa Martin Luther King Jr.) bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’urupfu rwa John Lewis.

PNG - 264.3 kb
Aha ni muri Gashyantare 2011ubwo Perezida Obama yambikaga umudari w’ishimwe John Lewis nk’umwe mu banyepolitiki babaye indakemwa mu mateka y’Amerika

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 19/07/2020
  • Hashize 4 years