Perezida Kagame yanenze ibihugu bikomeye bivuga ibyo byishakiye ku Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yanenze ibihugu bikomeye bivuga ibyo byishakiye ku Rwanda, biguga ko nta demokarasi, nta burenganzira, nta butabera rufite, nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ibindi, byirengagije ko ari byo bikora ibinyuranye n’ukuri kubera uburyarya buri mu mbaraga eshatu karundura ziyoboye Isi.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mata 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye n’inshuti z’u Rwanda.

Ni umuhango wanakurikiwe imbonankubone mu bitangazamakuru binyranye bikorera mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byinshi bikomeye nta masomo bifite yo kwigisha u Rwanda n’undi uwo ari we wese ku miyoborere, demokarasi n’ubutabera, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize ifite inkomoko ku guceceka kwabiranze mu gihe miliyoni y’Abatutsi yicwaga, abandi bahoterwa mu buryo bunyuranye.

Icyo gihe amahanga yavugaga ko Abanyarwanda bari kwicana ari bamwe, ari abaturanyi bari kwicana, ku buryo nta n’umwe uri mu kuri cyangwa ngo abe mu makosa. Perezida Kagame yavuze ko uko atari ko kuri kuko iyo Abanyarwanda bose baza kuba ari bamwe, kuko Abatutsi batahindukiye ngo na bo bice abandi bantu miliyoni biyongera ku bo babuze.

Yaboneyeho kuvuga ko u Rwanda rwahisemo kugendera ku masomo rwize aho kugendera kuri politiki ziyoboye isi usanga ahanini ziherekejwe n’uburyarya butavugwa ariko ari bwo muzi w’ibikorwa byose.

Ati: “Turi agahugu gato, ariko turi banini mu butabera. Bamwe muri abo ni ibihugu binini kandi bikomeye ariko ni bato cyane mu butabera. Nta masomo bafite bakwigisha uwo ari we wese, kubera ko bari mu bagize uruhare muri aya mateka yatumye abasega miliyoni y’abantu bacu batsembwa. Impamvu zateye ibyo twanyuzemo bikatubabaza zifite inkomoko iyo. Izo mpamvu ntizishobora kubaha amahoro, barashaka gushisha uruhare rwabo. Barashaka gushisha uguceceka kwabo ubwo amamiliyoni y’abaturage hano mu Rwanda yari abakeneye ngo bavuge, ngo baze babatabare.”

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva ishyinguwmo abasaga 250,000 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yakomeje ashimangira ko bibabaje kuba ibihugu bitanga amasomo y’ubutabera bigicimbikiye bamwe mu bakoze ayo mahano, ndetse bamwe muri bo bakaba bacungiwe umutekano bikomeye.

Ati: Bamwe muri bo n’uyu munsi barinzwe n’ibihugu bitanga amasomo y’ubutabera Twebwe twize amasomo yacu. Tuzikorera amazina uwo ari we wese yashaka kutwita, ibyo nta kibazo na kimwe tubifiteho. Ariko amasomo twize ni amasomo y’ibintu bamwe muri twe twari dusanzwe tuzi, ni uko aho wajya hose udashobora kubona abantu b’ingenzi kuturusha cyangwa bafite ubuzima bw’ingirakamaro kurusha ubwacu.”

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko buri mwaka uhita mu myaka 28 ishize, usiga Abanyarwanda barushijeho gukomera ari na ko barushaho kuba beza; aboneraho kwibutsa amahanga ko abo banyarwanda ari na bo bagomba guhitamo abo bagomba kuba bo, aho kugira ngo bikorwe n’undi uwo ari we wese.

Umukuru w’Igihugu yagejeje ijambo ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda nyuma yo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira indabo ku mva ishyinguwemo abasaga 250,000 ku Urwibutso rwa Kigali no gucana urumuri rutazima ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Yashimangiye ko igihe cyo kwibuka ari umwanya buri wese mu Rwanda abura amagambo yo kuvuga atari uko hari uwabimubujije nk’uko bamwe muri abo banenga u Rwanda babivuga, ahubwo biturutse ku kuba ibyabaye mu mateka yarwo ari agahomamunwa.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku gaciro ko kubabarira kwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari bafite intwaro bayihagaritse, yemeza ko ari na wo musingi w’iterambere u Rwanda rugezeho muri iyi myaka ishize rwiyubatse ruhereye kuri zero.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2022
  • Hashize 2 years