Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Bwongereza yaganiriye n’Igikomangoma Charles [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bwongereza aho yahuye n’Igikomangoma Charles cya Wales, baganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kamena 2020.

Biteganyijwe ko iyo nama izaba ku nshuro ya 26 izaba muri Kamena umwaka utaha wa 2020 ibere mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Ibiro by’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kabiri, kuri Twitter byatangaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles byibanze ku bijyanye n’iyo nama iteganyijwe.

Byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Nyakubakwa Igikomangoma cya Wales mu ngoro ya Highgrove iherereye Gloucestershire, aho baganiriye ibijyanye n’inama ihuza abakuru b’ibuhugu na za Guverinonma zigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, izabera mu Rwanda muri Kamena 2020.”

Muri Mata uyu mwaka, Igikomangoma Charles yijeje ko azitabira iyo nama kugira ngo yirebere ibyiza by’u Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye ko nzabona umwanya wo kwirebera n’amaso yanjye ubwiza bw’igihugu cyanyu.

Muri Werurwe uyu mwaka,itsinda ry’intumwa zo mu Bwongereza zikora mu biro bishinzwe Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ryashimye aho u Rwanda rugejeje imyiteguro yo kwakira inama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Icyongereza.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years