Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira irahira rya Kenyatta

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 6 years

Leta ya Kenya yemeje ko Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 11 bategerejwe muri iki gihugu, mu irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta.

Kenyatta azarahira kuri uyu wa Kabiri mu murwa mukuru Nairobi, aho abantu batari bake bazitabira iki gikorwa.

Mu bakuru b’ibihugu bategerejwe i Nairobi barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Ian Khama wa Botswana, John Pombe Magufuli wa Tanzania, Edgar Lungu wa Zambia, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hage Geingob wa Namibia, Faure Gnassingbé wa Togo, Mohamed Farmajo wa Somalia, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’abandi bataramenyekana.

Ibitangazamakuru birimo Times of Israel na Daily nation byemeje ko na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yitabira uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Kenyatta.

Uhuru Kenyatta nawe ari mu bakuru b’ibihugu 20 bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera, ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Uretse aba bakuru b’ibihugu bazitabira uyu muhango wo kurahira kwa Kenyatta, ibihugu birimo Nigeria, Guinea, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, na Yemen, bizohereza ba minisitiri w’intebe cyangwa ba Visi Perezida.

Kenyatta agiye kuyobora manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora yasubiwemo tariki ya 26 Ukwakira uyu mwaka, aho yagize amajwi arenga 98%.

Ubwo yatorwaga muri manda ye ya mbere mu mwaka wa 2013, irahira rye ryari ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 12.

Uhuru Kenyatta w’imyaka 56 , ni Perezida wa kane wa Kenya nyuma ya Jomo Kenyatta wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 1964 kugeza 1978, Daniel Arap Moi wakiyoboye kuva mu mwaka wa 1978 kugeza 2002, na Mwai Kibaki wakiyoboye kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2013 ubwo yasimburwaga na Uhuru Kenyatta.

Uhuru Kenyatta unasanzwe ari n’umwana wa Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya, yanabaye umudepite wari wahagarariye Intara ya Katundu kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2013.

Mu mvuru z’amatora y’umukuru w’igihugu zabaye mu mwaka wa 2007, Kenyatta yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, kuba yarazigizemo uruhare, aza kujyanwa I Lahaye mu Buholandi, gusa yaje kugirwa umwere. Izi mvururu zahitanye abarenga 1200.

Mu mwaka wa 2011, ikinyamakuru Forbes Magazine gisanzwe gikora urutonde rw’ibyamamare bifite umutungo mwinshi, cyagaragaje ko Kenyatta abarirwa akayabo ka miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika.

Mu mwaka wa 1991, Kenyatta yashakanye na Margaret Wanjiru Gakuo ubu bafitanye abana batatu.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 6 years