Perezida Kagame Umugabo Uvugisha Ukuri

  • admin
  • 27/06/2016
  • Hashize 8 years

Mu mpera z’umwaka wa 2015, ni bwo Abanyarwanda bahuriye mu matora ya Referendum bemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Ni amatora yagenze neza ugereranije n’uko ubu bimeze mu Bwongereza nyuma yo gutora bemeza ko iki gihugu kiva mu bigize Ubumwe bw’Ibigu by’i Burayi, icyiswe Brexit.

Ibyavuye muri Referendum y’ivugururwa ry’itegeko Nshinga mu Rwanda, byakiriwe neza n’abaturage aho abatoye ‘Yego’ ari 98%.

Mbere y’amatora, u Bwongereza bwari bwasohoye itangazo bwamagana iryo vugururwa, ariko referendum iherutse kuba ubwo Bwongereza bwikurara muri EU, imaze gukurikirwa n’ukwegura kw’abayobozi basaga 20, ndetse abarenga miliyoni ebyiri bamaze gusaba ko isubirwamo.

Kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’urubyiruko rugera ku 2000 ruhuriye mu itorero ’Inkomezamihigo’ , Perezida Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo bagakora ibiri mu nyungu z’abaturage, nk’uburyo burambye bwo gusigasira ibyagezweho, bakibanda ku gukora ibintu bizima, ibibazo by’abaturage bigakemuka.

Yagize ati “N’iyo haje ikibazo giturutse ahandi ukababwira uti mutabare, baraza, kubera ko bazi inyungu babifitemo, abayobozi uko bakora, uko bitwara, bababonamo ko bakorera inyungu zabo. Iyo batabibona, buri wese yikorera uko abyishakiye bakabona ibikorwa biri mu nyungu z’abantu bake bitari uko babyifuza, iyo ubahamagaye ntibaza, bati ba bandi babifitemo inyungu nibajyeyo.”

Yabihuje n’ibibazo byugarije ibihugu bikomeye, yirinda kugira igihugu akomozaho, avuga ko yizeye ko urubyiruko rukurikirana amakuru mpuzamahanga agezweho uyu munsi, bakaba baragiye banakurikirana abagiye bavuga ku Rwanda barunenga.

Yagize ati “Uburyo bwa mbere, njyewe namwe mwese ni uko dukora ibitureba kandi tukabikora neza bikaduhira. Ibindi byo kujya gusubiza cyangwa gutukana ntukabiteho umwanya. Wowe reba ibikureba ubundi ukore ibyo ushaka, biguhire. Igisubizo cya kabiri gituruka ku bo bayobora.”

“Bagiye gukemura iby’abandi bibagirwa gukemura iby’iwabo. Bwajya gucya mu gitondo, abaturage bakababwira bati ‘mwaratumenyereye cyane. Twarabizeye, tubaha ububasha murangije mujya gukora mu nyungu zabo, murangije mujya kwita ku gihugu cy’abandi none muje kudushakamo amajwi, uyu munsi ntabwo tubatora.’”

Yakomeje avuga ko ibiri kubabaho biza kubasigira isomo, ati “Ibi byose mureba, sinirirwa mvuga aho ari ho n’ibyo ari byo, ariko buriya baraza batwumve, bavuge bati’ namwe buriya mufite ubwenge mushobora gukora ibintu bikabahira twe ibyacu bikatugaruka? Ibisubizo barabyiha.”



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/06/2016
  • Hashize 8 years