Perezida Kagame umugaba w’ikirenga wa RDF yagabiye inka 20 imiryango itishoboye[Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagabiye inka 20 imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, aherekejwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara muri iyo Ntara Maj. Gen. Eric Murokore, ni bo bashyikirije iyo mpano y’Umukuru w’Igihugu imiryango itishoboye, mu muhango wabereye mu Kagari ka Kabyiniro k’uwo Murenge wa Cyanika.

Abo bayobozi bombi bashimiye abaturage b’ago gace ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano no guharanira iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’aho batuye.

Guverineri Gatabazi yavuze ko ubufatanye buzira amakemwa abo baturage b’Akarere ka Burera bafitanye n’Inzego z’umutekano n’iz’ibanze bwagize uruhare rukomeye mu kurinda ubusugire bw’ako gace hirindwa ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyiranyije n’amategeko, gukora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibiyobyabwenge nk’agace gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda.

Yakomeje avuga ko Impano ya Perezida Kagame igamije gushyigikira abaturage muri urwo rugamba rwo kurwanya ikibi.

Yakomeje ahamiriza abagabiwe inka ko zavuye ku rukundo, agira ati: “Inka muhawe uyu munsi ni ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’amajyambere bishingiye ku bufatanye mwagaragaje mu guharanira umutekano ndetse n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu muri aka gace kanyu.”

Umubyeyi w’abana batanu witwa Uwimana Marie Chantal akaba umwe mu bagabiwe inka na Perezida Kagame.

Mu byishimo byinshi amaze gushyikirizwa inka yagize ati:“Umuryango wange, by’umwihariko abana, ugiye kungukira byinshi kuri iyi nkunga ya Nyakubahwa Perezida. Amata izakamwa azafasha abana bange kugira ubuzima bwiza. Ikindi iyi nka izagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu muryango wange.”

Si we gusa washimiye umukuru w’igihugu kuko Abahawe inka bose bagaragaje umunezero batewe no kuba bakiriye impano y’Umukuru w’Igihugu, bashimangira ko batazatatira igihano cy’urukundo abagaragarije, ndetse batazahwema guharanira gukora ibibateza imbere banakaza ingamba mu kwicungira umutekano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/12/2020
  • Hashize 4 years