Perezida Kagame nta mwanzuro afite gufata vuba aha kubijyanye n’imvururu ziri I Burundi
- 22/02/2016
- Hashize 9 years
Mu mpera z’iki cyumweru gishize ku rukuta rwa Twitter rw’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku mvururu zimaze iminsi zirimo kubera mu Burundi ndetse n’imyigarambyo yamagana u Rwanda n’umuyobozi w’u Rwanda Perezida Kagame, aho abayobozi b’u Burundi bashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibera muri iki gihugu, nyamara amahanga akaba akomeje kurebera.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ko agomba kwitondera kuba yagira umwanzuro abifatira nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ariko avuga ko ibimenyetso bihari kandi bigaragara ahubwo akibaza impamvu nta gikorwa. Perezida Kagame yagize ati: “Ku bibazo by’u Burundi nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ngomba kwitondera gufata umwanzuro, kuko bimaze kurenga urugero , birimo isomo rikomeye risaba kuryigaho, ugendeye kuri gihamya n’ibimenyetso bigaragara buri munsi abantu bicwa nta mpamvu , ni gute igisubizo nyacyo cyahinduka ?” aha kandi akomeza avuga ko n’ubwo bahora bashotora u Rwanda rudateze kuzijandika muri ibyo bibazo kandi ko nta gisubizo abona bizatanga, Perezida Kagame anenga umuntu uwo ariwe wese wagiriye inama abayobozi b’uBurundi. “Ntabwo umubare w’ibitutsi n’ubushotoranyi bagirira u Rwanda bizatuma tubyijandikamo kandi nta n’igisubizo kizabivamo .
Perezida Kagame yavuzeko uwo ariwe wese wagiriye inama akanafasha abayobozi b’u Burundi muri ibi , kabone n’aho yaba yaraturutse kure nta kindi yabongereye usibye imibabaro yongereye muri ako kaga. Gusa wakwibaza ngo ni iyihe mpamvu?” Gusa ariko Perezida Kagame agaya kandi akababazwa n’ukuntu ikibazo kigenda gishakirwa ubusobanuro hagamijwe kwerekana ko kidakomeye, ubundi bakagihindura ikibazo cya Politiki bagamije gushaka uko bakigereka ku bandi bantu. “Hano uburyo ni ubu: 1 ikibazo ukitirire undi muntu, 2 nta bwicanyi bukorerwa ku mugaragaro, usibye bake mu duce dutandukanye byakunze kugaragara, 3 igisubuzo cya nyuma nk’uko bisanzwe FDLR ikomeza kugaragara nk’uko kuva na kera igenda ikwirakwiza ingengabitekerezo. Ikibabaje cyane ni ugukomeza kubyitirira politiki ari nabyo byakomeje kuba igisubizo ndetse bagirana amasezerano n’abanyabyaha ngo bakemure ikibazo Impaka zizakomeza zibeho, zongere zibeho, ari nako ubuzima bw’abantu bukomeza kuhatakarira. Mu gihe tuvuga ngo ntibizasubire ukundi, ahubwo birakomeje”.
Perezida Kagame yasoje agaragaza ko iyo bimaze kugaragara ko ikibazo cyafashe indi ntera hatangira gushakwa uwari ufite inshingano zo kugikemura, ubundi hakabaho kumubaza icyo yakoze nawe agatangira kubyihunza. “Nkuko bisanzwe, ubwo igihombo kizaba kigaragara ndetse bikagaragara ko ari kinini cyane noneho bakabaza uwari ufite inshingano zo kurinda , igisubizo cyoroshye kizaba ntitwigeze tubimenya, ndetse n’ibya FDRL ntitwigeze tubimenya bisobanuye ngo ntitwigeze dushaka kubimenya kuko nta mwanya wabyo twari dufite muri icyo gihe”.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw