Perezida Kagame ni umwe mu bazageza ijambo ku bazitabira inama ya EALA hano I Kigali

  • admin
  • 23/11/2015
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azageza ijambo ku badepite bazitabira inama y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EALA), izateranira i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo, ikazageza kuwa 4 Ukuboza 2015.

Imwe mu mishinga izasuzumwa, harimo umushinga w’ itegeko ryo guhangana n’ ingaruka ziterwa n’ ibiza wo mu 2013 n’ uwo kubungabunga amashyamba wo mu 2014, hakazabaho n’ igihe Perezida Kagame azageza ijambo ku bazitabira iyo nteko rusange kuwa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2015. Itangazo rya EALA rivuga ko uwo mushinga wo kubungabunga amashyamba ugamije guteza imbere, kurinda, kubungabunga no gukoresha amashyamba mu buryo burambye mu karere by’ umwihariko amashyamba manini ahuza imipaka y’ibihugu by’aka karere. Ugamije kandi guhuza amategeko agenga amashyamba mu bihugu bihurira muri uyu Muryango wa Afurika y’ u Burasirazuba, EAC.

Inteko rusange ya EALA iheruka kwimura ibiganiro kuri uwo mushinga mu nama iheruka yabereye mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, mu Kwakira 2015. Byasabwe n’ umuhuzabikorwa w’ inama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, Harrison Mwakyembe, wavuze ko hakenewe igihe gihagije kugira ngo na Tanzania igire uruhare rwayo muri uwo mushinga w’itegeko, kuko yari ihugiye mu bikorwa by’amatora yabaye mu kwezi gushize. Umushinga w’itegeko ryo guhangana n’ ingaruka ziterwa n’ ibiza muri EAC wo 2013, ugamije gushyiraho uburyo bw’amategeko bugena ubutabazi n’ubufasha ku bagizweho ingaruka n’ impinduka z’ ibihe n’ ibindi biza karemano no kurengera ibidukikije.

Uwo mushinga nawo isuzumwa ryawo ryasubitswe ku mpamvu zirimo kubanza kureba icyo amasezerano y’ibihugu bigize EAC ku mahoro n’umutekano ateganya, kuko harimo ingingo zirebana n’ubufatanye mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza no kuzishakira igisubizo. Ahabera inteko rusange ya EALA hagenwa mu buryo bwo gusimburanya ibihugu biyakira nk’ uko biteganywa mu ngingo ya 55 y’amasezerano ashyiraho EAC, hagati y’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Tanzania, Inteko rusange iheruka ikaba yarateraniye i Nairobi muri Kenya, mu Kwakira 2015.src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/11/2015
  • Hashize 8 years