Perezida Kagame ngo ntibyumvikana ukuntu ikawa n’icyayi bijyanwa hanze bigaruka byikubye incuro icumi
- 09/09/2018
- Hashize 6 years
Perezida Paul Kagame, na bagenzi be barimo Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Visi Perezida William Ruto wa Kenya, bagaragaje ko umugabane wa Afurika udakwiye gukomeza kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bitanyuze mu nganda, kuko biyigarukira biri ku giciro cyo hejuru.
Aba bayobozi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ku munsi wa nyuma usoza inama y’Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere ubuhinzi, AGRF 2018.
Muri icyo kiganiro cyanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo Afurika yohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, bikagaruka biyihenze.
Yagize ati “Ni gute twagira uwo turenganyiriza kuba u Rwanda rutumiza ikawa mu Burayi kandi ari twe tuyihinga ariko tukaba tutagira inganda ziyutunganya?”
Yabwiye Tony Blair wari uyoboye ikiganiro ko bitumvikana ukuntu ikawa n’icyayi byoherezwa mu bihugu nk’Ubufaransa n’Ubwongereza bikagaruka byikubye incuro icumi.
Perezida Kagame ati “U Bwongereza, u Bufaransa […] ntabwo muhinga ikawa, ntimuhinga icyayi, ariko se bishoboka bite ko twohereza ikawa yacu muri ibyo bihugu, mukayiha umugisha mukayitugarurira tukayigura ku giciro kikubye inshuro icumi? Ntabwo byumvikana!”
“Hari ubwo nari mu nama na Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, ndavuga nti ‘kuki mutadukorera shokola ziturutse muri Côte d’Ivoire?’ Naranavuze nti ‘kuki tutafatanya tugashaka igishoro? Ikoranabuhanga rihora rishakishwa ariko tukarekera aho kohereza hanze cocoa?”
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwishyira hamwe, bigafata umurongo ku buryo nta gihingwa kitanyujijwe mu ruganda cyoherezwa hanze.
Ati “Ibyo twakabaye tuganira ni ukuvuga ngo turemera imodoka zihinga n’izindi mashini zo mu buhinzi, ariko tuzaboherereza ibikomoka ku buhinzi byanyuze mu ruganda nk’ikawa cyangwa icyayi.Ntabwo bikwiye ko ukomeza utwoherereza ibicuruzwa byanyuze mu ruganda hanyuma utegereze ko ari twe tuzakuzanira ibinyuzwa muri izo nganda kugira ngo be aro wowe wikubira ako kazi n’ iyo nyungu”.
Aba bayobozi bavuze ko amasezerano yoroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane muri Afurika aherutse gusinyirwa i Kigali ari ingenzi mu gukemura icyo kibazo.
Perezida Akufo-Addo yavuze ko Afurika ikwiye kwikemurira ibibazo aho kumva ko ibibazo byayo hari undi bireba.
Yagize ati “Kugeza ubwo tuzicara tukareba icyo dukwiye gukora, ntawe dukwiye gutwerera ibibazo byacu.Yego ubukoloni bwari bubi, bwaratuzahaje ariko ibyo byararangiye tugomba kugendana n’ibiriho tugashakira ibisubizo ibibazo byacu.”
Gusa muri iyi nama hanagaragajwe ikibazo cy’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika bugoranye cyane ku buryo byoroshye kujya gukura ibiribwa mu Burayi kurusha uko byoroshye kubikura muri Afurika.
Chief Editor