Perezida Kagame na Tshisekedi bemeje inzira yo guhosha amakimbirane

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  Felix Tshisekedi Tshilombo, bahujwe na Perezida w’Angola João Lourenço, bashyizeho uburyo buhuriweho n’ibihugu byombi bugamije guhosha amakimbirane amaze amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama yari yayobowe na Perezida Lourenço akaba ari na we uyoboye Inama Mpuzamahanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGLR), yasojwe hashyizweho umurongo wo gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro n’umutwe wa FDLR.

Hashyizweho Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi (DRC-Rwanda Commission) igamije gusuzuma byimbitse ibijyanye n’aya makimbirano ndetse umutekano muke uterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuri ubu ufatanyije n’Ingabo za Leta FARDC mu mirwano ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 28 ishize, bivugwa ko ari na wo wafatanyije na FARDC mu gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu bihe byashize, bigakomeretsa abaturage benshi ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.

Naho ku ntambara Leta ya FARDC na M23, hemejwe ko hagiye gukurikiranwa hakanasuzumwa ibibazo bijyanye n’ibyo uyu umutwe ushinja Leta ya RDC, hagendewe ku masezerano ya Nairobi yari yemeranyijweho ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko inama ya mbere izahuza abagize iyi Komisiyo izaba taliki 12 Nyakanga i Luanda muri Angola.

Perezida Joao Lourenço wa Angola ni we watumije iyi nama ya batatu, nyuma yo gutoranywa n’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe  ngo abe umuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yatanze ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora, yavuze ko ibibazo by’intambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya RDC bitagomba kubazwa u Rwanda.

Yagize ati “Muri iyi minsi FDLR ikomeje kurwana ifatanije na FARDC, izi n’ingabo za Kongo barwanya M23, hanyuma nk’aho ibi bidahagije gutuma ikibazo kirusho gukomera ingabo za Loni na zo zikingira mu kibazo zitwaje ko zigiye gufasha ingabo za Leta ya Congo ariko mu byukuri bazi neza ko izi ngabo za Leta zifatanyije mirwano zihanganyemo n’uyu mutwe wa M23. Noneho ugasanga uruhande rumwe ufite umutwe wa M23, ku rundi ufite ingabo za Loni (MONUSCO), ingabo za Leta FARDC na FDLR kandi mu byukuri iyi FDLR yakagombye kuba yararwanyijwe ndetse yaranasubijwe mu Rwanda, ku babyifuza, kuko ndetse twanakomeje kwakira abenshi muri bo.”

Perezida Kagame yanavuze ko imyanzuro ifatirwa mu biganiro bihuza Abakuru b’Ibihugu bihora bihinduka, kuko ibyavuzwe mu nama eshatu z’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba  byose byabaye amasigaracyicaro.

Hashize ukwezi hemejwe ko mu Burasirazuba bwa Congo hoherezwayo ingabo zihuriweho za EAC zigiye guhashya imitwe yitwaje intwaro, ariko Leta ya RDC yasabye ko ingabo z’u Rwanda zitaba mu zigize uyu mutwe.

Perezida Kagame yashimangiye ko nta kibazo kiri mu kuba RDC nk’igihugu kirebwa n’ikibazo yahitamo kudatabarwa n’u Rwanda, avuga ko ibyo ari amahirwe kuko gutanga ubutabazi bisaba ikiguzi.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC umaze imyaka myinshi wongeye kuzamurwa n’izahuka ry’inyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bwa RDC zivuga ko zirwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda.

Leta ya Congo yagerageje guhangana n’uyu mutwe ariko isanga wariyubatse mu myaka isaga umunani wisuganya nyuma yo gutsindwa mu 2013, nubwo igice kinini cy’abari bawugize cyahungiye muri Uganda no mu Rwanda.

Abambutse imipaka binjira mu Rwanda icyo gihe bambuwe intwaro, banatuzwa mu nkambi iherereye kure cyane y’umupaka nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.

Abasigaye muri RDC, nyuma yo kwisuganya batangiye kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyarugu. FARDC inaniwe kubanesha ni ho yahereye ivuga ko itarimo kurwana n’inyeshyamba ahubwo ihanganye n’Ingabo z’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ikomeje kuvuga ko nta nyungu ifite mu kuba yakwivanga mu bibazo by’Abanyekongo, igashimangira ko icyo itazihanganira kubona RDC ishyigikira FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/07/2022
  • Hashize 2 years