Perezida Kagame na Museveni bashyize umukono ku masezerano ashobora gushyira iherezo ku bibazo hagati y’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano ashobora no gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono muri Angola kuri uyu wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’

Aya masezerano yari ahagarariwe na Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Ni amasezerano kandi yakurikiwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso waje atunguranye muri iyi nama.

Mu nama yaherukaga guhuza abakuru b’ibihugu byombi na yo yabereye muri Angola ku wa 12 Nyakanga 2019, yasize u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo bifitanye.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’

Inkuru bifitanye isano:Perezida Kagame yageze muri Angola aho ari buhurire na Perezida Sassou Nguesso[REBA AMAFOTO]

JPEG - 99.9 kb
Perezika Kagame na Museveni bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
JPEG - 115.2 kb
Abakuru b’ibihugu bishimiye intambwe itewe hagati y’ibihugu by’akarere

Chief Editor/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe