Perezida Kagame na mugenzi we bataramiwe mu mbyino gakondo zo muri Sudan

  • admin
  • 21/12/2017
  • Hashize 6 years

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Perezida wa Sudan yafashe umwanya ashimira uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu gace ka Darfur.” Minisitiri yakomeje avuga ko u Rwanda na Sudan hashize ifihe bifite “imibanire myiza”.

Perezida Kagame na Bashir banaganiriye ku zindi ngingo ibihugu byombi byagiranamo ubufatanye harimo ubucuruzi n’ishoramari nk’uko bitangazwa na Minisitiri Mushikiwabo ufite n’inshingano zo kuvugira Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Minisitiri w’Ubucuruzi wa Sudan ategerejwe i Kigali muri Gashyantare umwaka utaha mu ruzinduko ruzasiga u Rwanda na Sudan bisinyanye amasezerano ku mikoranire mu bucuruzi.

Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, ni umwe mu baherekeje Perezida Kagame aho ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza Brig Gen Joseph Nzabamwita.

i

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Sudan, biteganyijwe ko aza kuganiriza abanyeshuri ba Kaminuza Mpuzamahanga ya Afurika(International University of Africa).

Minisitiri Mushikiwabo atangaza ko ikiganiro Perezida Kagame aratanga kiraba gishingiye ku “Bufatanye bw’Abanyafurika no gukora cyane hagamijwe kugeza umugabane wacu ku yindi ntera” hibandwa ku ruhare rw’umwihariko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kugira muri iyo gahunda.

Uruzinduko Perezida Kagame ari kugirira muri Sudan ruri kuba ku butumire bwa mugenzi we Omar al-Bashir, gusa Minisitiri Mushikiwabo atangaza ko urwo ruzinduko “rwari rukenewe”.

Perezida wa Sudan yari i Kigali muri Kanama uyu mwaka aho yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame warahiriraga kongera kuyobora u Rwanda muri manda nshya, Perezida wa Sudan kandi hari hashize umwaka akubutse i Kigali aho bwo yari yitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe akaba yanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Hagati aho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudan yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bikomeje gufasha Sudan mu gusohoka mu bibazo biyugarije ku rwego rw’Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Iryo tangazo rivuga kandi ko u Rwanda ku buyobozi bwa Perezida Kagame rwashoboye gutsinda ibibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi aho rwashoboye kwiyubaka bityo rushyirwa mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bwihuta nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru Sudan Tribune.

Hirya y’imibanire yihariye, u Rwanda na Sudan byombi ni abanyamuryango b’imiryango igamije imikoranire y’ibihugu bya Afurika harimo Umuryango ushingiye ku isoko rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo(COMESA) n’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku kibaya cy’Uruzi rwa Nile.





Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 21/12/2017
  • Hashize 6 years