Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

  • admin
  • 07/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame na mu genzi we wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida Paul Kagame na mu genzi we wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba bakuru b’ibihugu kandi bari kumwe n’abagore babo, Janet Magufuli na Jeannette Kagame, bashyize indabo ku mva zishyinguwemo iyi mibiri.

Ni mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uretse iki gikorwa cyo kwibuka gitangirijwe kuri rwibutso rushyinguyemo imibiri isanga ibihumbi 259, mu gihugu cyose iki gikorwa cyatangirijwe mu Midugudu itandukanye.

Saa munani z’amanywa, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida Magufuli, baratangiza urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember), urugendo ruri buhereye ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, rugana kuri sitade Amahori I Remera.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/04/2016
  • Hashize 8 years