Perezida Kagame na madamu we bitabiriye inama ya AU iri kubera I Addis Abeba

  • admin
  • 29/01/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame, bari i Addis Abeba muri Ethiopia aho bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2016 ni bwo Perezida Kagame na Madamu bageze ku kibuga cy’indege cya Addis Abeba. Muri iki gitondo ni bwo iyi nama y’iminsi ibiri yatangijwe ku mugaragaro aho Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ari na we uyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabanje guha ikaze Perezida wa Tanzania, John Magufuli na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bombi bitabiriye inama ku nshuro ya mbere.

Iyi nama rusange ibaye ku nshuro ya 34 ibaye mu gihe mu nama yabanjirije iy’abakuru b’ibihugu kuwa Kane, u Rwanda rwatowe kuyobora akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’imyaka ibiri. Si ubwa mbere u Rwanda rugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga, dore ko mu mwaka wa 2013 rwari rwatorewe kuyobora akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi.

Muri iyi nama kandi ni bwo hazamenyekana uzasimbura Perezida Robert Mugabe w’imyaka 91 wari uyoboye uyu muryango, ku mwanya yagiyeho umwaka ushize. Kuyobora AU bigenda bikurikiza uturere twa Afurika, bikaba bivuye muri Afurika y’Amajyepfo none ubu hatahiwe Afurika yo hagati igomba kuyobora kugeza mu mwaka wa 2017. Abakuru b’ibihugu bo muri ako karere bakumvikana ku mukandida, agatorwa.

Nk’uko Jeune Afrique yabigarutseho, hari amakuru avuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila, yaba yitegura kuba umuyobozi wa AU nubwo hategerezwa ibizava mu matora yo mu nama y’abakuru b’ibihugu yo ku itariki 30 na 31 Mutarama.

Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/01/2016
  • Hashize 8 years