Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame yakiriye itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 19/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Iryo tsinda ryarimo Senateri Lindsey Graham wo mu ishyaka ry’aba-républicains uhagarariye Carolina y’Amajyepfo akanayobora komisiyo ya sena ishinzwe ubucamanza; Senateri Christopher Andrew Coons w’umu-démocrate uhagarariye leta ya Delaware; Senateri Benjamin Eric Sasse w’umu-républicain uhagarariye Leta ya Nebraska na Senateri John Barrasso w’umu-républicain uhagararye Wyoming.

Uyu Barrasso ni we ukuriye abasenateri bo mu ishyaka ry’aba-républicains rya Perezida Donald Trump, ni nawe muyobozi wa gatatu ukomeye muri Sena ya Amerika.

Muri iri tsinda kandi harimo Depite w’umu-républicain Michael McCaul uhagararariye Texas akanayobora abo mu ishyaka rye muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, na Cindy MacCain, umugore wa John McCain wahoze ari Senateri, witabye Imana mu mwaka ushize.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nashimishijwe n’ibiganiro by’ingirakamaro ku mubano uhagaze neza wa Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda kandi dutegereje n’ibindi bikorwa mu gihe kiri imbere.”

Iryo tsinda ryarimo abakomoka mu ishyaka ry’aba-Republicains riyobowe na Senateri James Inhofe uhagarariye Leta ya Oklahoma, Senateri Mike Enzi uhagarariye leta ya Wyoming, Senateri John Boozman uhagarariye Arkansas na ba depite Greg Gianforte na Mike Kelly.




Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/04/2019
  • Hashize 5 years