Perezida Kagame na Madamu bakiriye ku meza abayobozi barenga 25 bitabiriye inama ya AU

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu bakiriye ku meza abayobozi barenga 25 harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye inama idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera i Kigali ahanini igamije kwemeza imihahirane hagati y’ibihugu bigize umugabane w’Afurika ariko bidakuyeho n’ibindi by’iyindi migabane.


Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 25 bari mu Rwanda aho bitabiriye isinywa ry’amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho muri Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA), riri mu byubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063.

Ubwo yakiraga ku meza aba bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko amasezerano agomba gushyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu afitiye akamaro umugabane wose. Ati “Amasezerano tuzashyiraho umukono ejo ashyiraho Isoko rihuriweho ku Mugabane wa Afurika. Ntabwo azagerwaho mu minsi mike ariko azagerwaho kuko adufitiye akamaro kanini ku buryo tutatuma atagerwaho.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou, nawe uri mu Rwanda uyoboye gahunda ya ‘Continental Free Trade Area (CFTA).

Ati “Ndashaka gushimira Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, akaba anakuriye gahunda yo gushyiraho Isoko rimwe muri Afurika. Warakoze cyane ku kazi keza wakoze, umurongo wahaye iyi gahunda ni uwo gushimwa. Mu izina ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika, ndagushimiye.”


Yakomeje agira ati “Nizeye gukomeza gukorana namwe kugira ngo akazi dukorera umugabane wacu katugeze ku ntumbero yacu. Mbifurije mwese, abakuru b’ibihugu n’abandi muri hano, ubuzima bwiza no kugera kubyo mwifuza mubyo mukora byose.”

AU isobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nkuko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye ku kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%. Isoko rusange ry’ubucuruzi muri Afurika ryitezweho gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’abanyafurika nibura mu 2022 bukaba bugeze kuri 25%.

Iri soko rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bigizwe n’abaturage miliyari imwe na miliyoni 200, n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Ku wa 19 Werurwe, mu Rwanda haraye abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Niger Mamadou Issoufou; Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Perezida wa Repubulika ya Sahara, Brahim Ghali; Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan; Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton.

Nyuma ya saa sita ku wa 20 Werurwe hakiriwe Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Perezida Idriss Déby wa Tchad; Perezida Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores; Perezida João Lourenço wa Angola; Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti; Omar el-Béchir wa Sudani; Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritanie; Filipe Nyusi wa Mozambique; Macky Sall wa Senegal; Adama Barrow wa Gambie; Ali Bongo Ondimba wa Gabon; Nana Akufo-Addo wa Ghana na Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville.

Usibye abakuru b’ibihugu hakiriwe na ba Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, Ricardo Mangue Obama Nfubea; Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Ahmed Ouyahia na Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Saâdeddine El Othmani.


Perezida Paul Kagame na Madamu ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre ahabereye igikorwa cyo gusangira


Imbyino gakondo za Kinyarwanda nizo zasusurukije abashyitsi kuri uyu mugoroba


Iyi nama idasanzwe yabereye mu Rwanda yitezweho isinywa ry’amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho muri Afurika

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 6 years