Perezida Kagame na Madamu bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya São Tomé & Príncipe

  • admin
  • 29/12/2016
  • Hashize 7 years

Uyu wa 29 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya São Tomé & Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umugore we Nana Trovoada bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Patrice Trovoada yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu Gushyingo 2014, ariko na mbere y’aho muri Gashyantare 2008 kugeza muri Kamena 2008 nabwo yari kuri uyu mwanya ndetse yongera no gusubiraho muri Kanama 2010 kugeza mu Kuboza 2012.

Repubulika Iharanira Demukarasi ya São Tomé & Príncipe ni igihugu gito cyane cyahoze gikolonijwe na Portugal cyabonye ubwigenge tariki 12 Nyakanga 1975.

Giherereye mu kigobe cya Guinea (Gulf of Guinea) mu Nyanja ya Atlantica (ku Mugabane wa Afurika), kibaka gituwe n’abaturage 190,428 nk’uko ibarura ryo mu 2014 ribigaragaza, aho batuye ku buso bungana na km2 964.

Iki gihugu kiyoborwa na Manuel Pinto da Costa wakiyoboye kuva mu 1975 kugeza mu 1991, nyuma kongera kukiyobora kuva mu 2011 kugeza ubu.

Kuva mu kinyejana cya 19, ubukungu bw’iki gihugu bwamye bushingiye ku buhinzi nubwo kugeza ku gihe cy’ubwigenge 90% by’imirima byari byihariwe n’abakoloni bo muri Portugal

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 29/12/2016
  • Hashize 7 years