Perezida Kagame i Berlin mu nama ya G20-Africa

  • admin
  • 12/06/2017
  • Hashize 7 years

Chancellor w’u Budage Angela Merkel uyu munsi arakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’Africa yatumiye mu nama ihuza ibihugu bikize ku Isi byihurije mu kiswe G20 iri bubere i Berlin, mu Budage nk’uko bitangazwa na AFP.

Muri iyi nama iba uyu munsi harigirwamo aho umuhate wo gukumira abimukira bava muri Africa ugeze, ibyagezweho n’icyakorwa ngo bakumire igituma Abanyafrica benshi bashaka kujya i Burayi baciye mu nzira ziteje akaga.

Abayobozi b’ibihugu by’Africa batumiwe na Merkel ni Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi, Nana Akuffo Addo wa Ghana, Alassane Ouattara wa Ivory Coast, Paul Kagame w’u Rwanda, Macky Sall wa Senegal na Beji Caid Essebsi wa Tunisia.

Iyi nama kandi irareberwamo uko abashoramari bo muri Africa bafashwa kubora ubushobozi mu mari no mu bikorwa remezo kugira ngo bakore imishinga iteza imbere ibihugu byabo bityo abashomeri babone akazi hanyuma bitume batirukira mu Burayi gushaka yo akazi kandi bakabikora mu buryo butuma bamwe bahasiga ubuzima.

Ubudage buyobowe na Mme Merkel muri iki gihe nibwo buyoboye urunana rw’ibihugu 20 bikize cyane ku Isi biri muri G20.

Ibi bihugu kandi birateganya kuzahurira mu nama izana mu kwezi gutaha ikazabera mu Majyaruguru ya Hamburg.

Umwaka ushize Angela Merkel yasuye ibihugu by’Africa nka Mali, Niger na Ethiopia ibi bikaba ari ibihugu abimukira benshi bajya i Burayi bacamo mu buryo butemewe n’amategeko.

Icyo gihe yasabye amahanga ko yatera Africa inkunga ya miliyoni 30$ kugira ngo hashyirweho uburyo bwafasha mu kugabanya bimwe mu bituma abashomeri bo muri Africa bashaka uko bajya mu Burayi ahubwo bagahabwa akazi iwabo.

Ibihugu bigize G20 byihaye gahunda y’uko bizakorana n’ibihugu by’Africa byatoranyijwe ngo bihagararire ibindi.

Ubudage bwiyemeje gufatanya na Ghana, Ivory Coast na Tunisia naho ibindi bihugu byiyemeza kuzakorana n’u Rwanda, Maroc, Ethiopia na Senegal.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda baba mu Burayi bari baje muri Rwanda Day i Brussels yavuze ko uwabivuga mu buryo bujya kuba gusetsa ngo “burya abimukira bajya mu Burayi baba bagiyeyo gushaka ibyahoze ari ibyabo.”

Yavuze ko kugira ngo u Burayi n’Africa byunguke mu buryo burambye ari uko byakorana kugira ingo Africa itere imbere bityo n’u Burayi bubyungukiremo mu bufatanye bwa bose.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 12/06/2017
  • Hashize 7 years