Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi

  • admin
  • 04/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame ari mu Bubiligi aho yitabiriye inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere izwi nka (European Development Days).

Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama, ni ho azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, nyuma agiran

Iyi nama izaba tariki 5 kugera kuri 6 Kamena 2018, izibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Itangazo Perezidansi yashyize ahagaragara, rivuga ko ari umwanya mwiza ku Rwanda wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo n’isi muri rusange.

Perezida wa Repubulika kandi azagirana inama n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batandukanye.

Bamwe muri bo barimo Perezida w’Inama Nyobozi y’uyu Muryango, Donald Tusk na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri uyu Muryango, Neven Mimica.

Azanahura n’uhagarariye Ihuriro ku Bubanyi n’Amahanga n’Umutekano akaba yungirije Umukuru w’uyu Muryango, Federica Mogherini; Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Jean-Claude Juncker; na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

Chief editor

  • admin
  • 04/06/2018
  • Hashize 6 years