Perezida Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho atari ibitangaza nk’uko umuntu yabikeka

  • admin
  • 25/01/2018
  • Hashize 6 years

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu mu Rwanda byari byarazambye ku buryo benshi mu bari bafite ijambo icyo gihe batizeraga ko u Rwanda rwakongera kuba igihugu.

Bamwe babishingiraga ko igihugu cyari cyarasenyutse ku buryo kitakongera kwiyubaka, mu gihe abandi babireberaga mu ndererwamo y’amoko aho hari abakekaga ko Abatutsi barokotse nabo bashobora kuzihorera.

Nyuma y’imyaka igera kuri 24 Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPF, Perezida Kagame ari nawe wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, agenda ahishura amwe mu mabanga y’ibyagendaga biba icyo gihe.

Yagiye ahishura uko hari bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi basabaga ingabo za RPF gushyira intwaro hasi kugira ngo abakoraga Jenoside bayihagarike.

Yanahishuye ko hari bamwe mu baterankunga bashatse guha u Rwanda inkunga y’amafaranga ariko nyuma bakaza kubihindura bagashaka gutanga inkunga y’umuceri mu cyimbo cy’amafaranga.

Kuri iyi nshuro, ubwo yari mu nama yiga ku bukungu bw’isi (World Economic Forum 2018), Perezida Kagame yavuze ko Jenoside ikirangira hari bamwe mu bo atavuze amazina bamusabye ko u Rwanda yarugabanyamo intara kugira ngo amoko atandukane kuko bakekaga ko ubwiyunge butashoboka.

Perezida Kagame yari abihereye ku kuganiro yari yitabiriye cyavugaga ku kubaka amahoro muri Afurika, aho we ashimangira ngo ibisubizo bya mbere bigomba kuva mu Banyafurika kuruta uko byaturuka mu banyamahanga.

Yagize ati “Abantu bari bari kudusaba ko twagabanya u Rwanda mo intara nto ariko turabiseka. Twababwiye ko tugomba kwicara nk’Abanyarwanda tukabiganiraho. Ahubwo turababaza tuti mwebwe muri bande mutubwira icyo gukora?”

Yavuze ko nyuma y’icyo gihe u Rwanda rwatangiye gutera imbere kandi aho u rwageraga bikabera Abanyarwanda imbaraga zo kugera ku bindi byisumbuyeho, bakarushaho kureba ahari ibisubizo bya nyabyo bakanubaka n’ubushobozi bwabo kugira ngo bagere kuri byinshi kurenzaho.


Perezida Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho atari ibitangaza nk’uko umuntu yabikeka

Icyo Perezida Kagame yatangarije muri iyi nama, bisa n’ibyunganira ibyo abandi bantu bakomeye ku isi bagiye baza mu Rwanda Jenoside igihagarara, bakongera kugaruka nyuma y’imyaka 20. Abenshi bemeza ko icyo gihe u Rwanda nta cyizere rwatangaga ariko ubu rukaba ari rumwe cyitegererezo ku isi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, Senateri muri Sena y’Amerika, Jim Inhofe, yatanze ikiganiro cy’iminota 42 muri Sena y’iki gihugu, agaragaza uburyo u Rwanda rwavuye ku gihugu kitatangaga icyizere nyuma ya Jenoside kikaba “igitangaza” muri Afurika kubera impinduka rwagaragaje.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho atari ibitangaza nk’uko umuntu yabikeka, kuko byasabye Abanyarwanda guhitamo gukora igikwiye no gukora cyane kugira ngo bahindure ubuzima bubi bari baramenyerejwe n’ubuyobozi bwabanje.

Muri iki kiganiro, kimwe muri byinshi birimo kubera muri iyi nama ya WEF 2018 iteraniye i Davos mu Busuwisi, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bamenye ko icyo bashaka kugeraho nta wundi uzakibagezaho atari bo ubwabo.

Ati “Nta bitangaza byabaye mu Rwanda. Twagerageje guhangana n’ibibazo byacu kandi tumenya ko ari twebwe Banyarwanda dukwiye gukora ibyacu nta wundi wabidukorera.”

Yavuze ko bitashoboka ko ibisubizo bivuye ahandi byahabwa abatabigizemo uruhare ngo bigire icyo bigeraho. Yavuze ko Abanyarwanda bahisemo guhangana n’ibibazo byabo ariko badasuzuguye inama z’abandi.

Perezida Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho atari ibitangaza nk’uko umuntu yabikeka
Chief editor

  • admin
  • 25/01/2018
  • Hashize 6 years