Perezida Kagame ategerejwe muri Senegal

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 9 years

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, bategerejweho gutanga ikiganiro muri Senegal, mu nama izaba yiga ku ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga n’ubumenyi ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama izaba hagati ya tariki ya 8 kugeza ku 10 uku kwezi. Ikaba izwi nka Next Einstein Forum, ikazitabirwa n’abantu barenga 700 baturutse mu bihugu 80, muri aba 52% ni abakiri bato, na ho 40% bakaba ari abagore. Iyi nama igamije gushaka uko siyansi kuri uyu mugabane yafashwa gutera imbere.

Ni bwo bwa mbere ibereye kuri uyu mugabane. Abayobozi batandukanye, abafata ibyemezo, abafite ubumenyi bukomeye muri siyansi n’ikoranabuhanga na bo bazagaragara muri iyi nama. Iyi nama kandi izaba igamije gushaka uko uyu mugabane watera imbere biciye mu guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Thierry Zomahoun, umuyobozi wa NEF aganira n’ikinyamakuru pctechmag.com, yagize ati “Iyi nama izafasha mu guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, tuzanaganira kandi ku bibazo abagore n’abakobwa biga ibya siyansi bahura na byo.”

Perezida Paul Kagame afatwa nk’umukuru w’Igihugu, wateje imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu cye. U Rwanda kandi rushyize imbere amasomo ajyanye na siyansi, nk’inzira y’iterambere h’u Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/03/2016
  • Hashize 9 years