Perezida Kagame atanga inama ku cyakorwa ngo abanyarwanda bakunde iby’iwabo

  • admin
  • 15/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta muntu ukwiye guhatirwa Kugura ibintu bikorerwa mu Rwanda, ahubwo hakwiye kubanza kwigisha uruhande rw’abaguzi bakumva akamaro bibafitiye ndetse hakigishwa na ba nyir’ inganda uburyo bakora ibintu bifite ubuziranenge.

Tariki ya 11 Werurwe 2016 ni bwo habaye umwiherero w’abayobozi bakuru b’iguhugu aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda” bikaba byarahuriranye na gahunda ya Minisiteri y’ Ubucuruzi n’inganda yo guca burundu imyenda ikurwa hanze y’u Rwanda yambawe izwi nka “caguwa”. Iki cyemezo cyo guca imyenda ya caguwa nticyakiriwe neza na benshi mu banyarwanda, bavuga ko imyenda ya caguwa ihendutse ndetse ikaba inakomeye kuruta ikorerwa mu Rwanda ihenze ndetse itanaramba.

Mu Kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki 09 Mata 2016, yavuze ko u Rwanda ruri kwiyubaka mu bice bitandukanye birimo n’inganda ariko bidakwiye kubuza gukangurira abanyarwanda kugura ibikorerwa mu Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko ntawe ukwiye guhatira umuntu kugura icyo adashaka ahubwo ko hakabaye habanza kwigisha abaguzi ariko na none hakigishwa abafite inganda bagakora ibikenewe ku isoko, bihagije kandi bifite ireme. Yagize ati “Nta muntu bigeze bashyira ku gahato ngo ugomba kugura iki ntugure kiriya ahubwo ni inyigisho. Ubwo ariko iyo nyigisho ntago iri ku banyarwanda bajya kugura ibintu, ahubwo iba igana no kuri abo badakora ku buryo budashimishije ku buryo bijya ku isoko bigapiganwa n’ibyavuye ahandi.”

Kuba ibikorerwa mu Rwanda ari bike kandi n’ibiciro byabyo bikaba bihanitse, Perezida Kagame avuga ko ari ikibazo ariko Leta y’u Rwanda ikaba yahagurukiye kugira ngo bafashe inganda zo mu Rwanda gukora neza kandi bihagije isoko. Yagize ati “ Kuba bimwe bihenze, bihenda kuko ari bikeya ngo bijye ku masoko bihagije bikarwanirwa na benshi cyangwa se uburyo bikorwa ababikora birabahenda noneho bigatuma bazamura igiciro igihe babigurisha noneho bikananirana. Ibyo ni ibibazo iteka bihora byigwa ukuntu byakosorwa cyangwa se abantu bafashwa kugira ngo mu buryo bw’inganda zirusheho gukora neza, zirusheho gukora iby’u Rwanda kandi bihaze isoko.”

Ubwo Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi inzira yo kubaka inganda zo mu Rwanda kuva muri 2010 kugeza 2015 ndetse na gahunda yo gukangurira abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu, Abagize Inteko Ishinga amategeko bamugaragarije ko hari ibyagombaga gukorwa mbere yo gukangurira abaturage gukunda iby’iwabo, birimo kongera ireme ndetse gukemura ikibazo cy’ibiciro bihanitse by’ibikorerwa mu Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/04/2016
  • Hashize 8 years