Perezida Kagame atagerejwe mu bazitabira nama nkuru ya AfDB mu gihugu cya Zambia

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 8 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, izabera mu mujyi wa Lusaka muri Zambia guhera ku wa 24 Gicurasi 2016.

Perezida wa Zambia ari kumwe na Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu nibo bashyitsi bakuru muri iyo nama izaba ibaye ku nshuro ya 52. Itangazo AfDB yashyize ahagaragara ku wa 22 Gicurasi 2016 rivuga ko abandi bakuru b’ibihugu bazitabira iyo nama ari Idriss Deby wa Tchad, Uhuru Kenyatta n’abandi barimo Vsi-Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo, uwa Tanzania, Kassim Majaliwa n’uwa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosário. Abandi bakomeye bazitabira iyo nama ni umuhanzi Akon, Kofi Annan, Aliko Dangote, Ashish Thakkar, John Kufuor, Mary Robinson, Mo Ibrahim, Nancy Lee, Ngozi Okonjo-Iweala na Tony Elumelu.

Muri iyo nama hazerekanwa gahunda nshya y’iterambere rya Afurika, irimo iyo kuzamura urwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu myaka 10 iri imbere, gahunda zo guhangira imirimo urubyiruko n’izo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi. Ibyo bizabanzirizwa no kumurika icyegeranyo ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika mu mwaka wa 2016. Banki Nyafurika Itsura Amajyambere itera inkunga ibihugu byo ku mugabane ahanini binyuze mu nguzanyo zo kwishyura mu gihe kirekire.

Mu mwaka ushize iyi banki yatanze inguzanyo zingana na Miliyari 8.8. Iyo nguzanyo yiyongereyeho 25% ugereranyije no muri 2014.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 8 years