Perezida Kagame asanga ubufatanye bwahindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga Afurika ikeneye guhuza amahirwe ifite kugirango ibashe kwihutisha ikoranabuhanga mu nyungu z’abaturage no kugendana n’abandi mu mpinduramatwara ya kane y’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama ya Smart Africa yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama, ahabera inama ya 28 y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma ba Afurika, AU. Ni inama yanitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’itumanaho, Houlin Zhao.

Smart Africa ni gahunda igamije guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga, hakibandwa ku guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage Internet y’umurongo mugari n’irindi koranabuhanga, no guharanira iterambere rirambye binyuze mu gukorera mu mucyo.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2013 n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ihuriwemo n’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’indi miryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Kagame yahaye ikaze abanyamuryango bashya ba gahunda ya Smart Africa imaze umwaka ihawe Ubunyamabanga bukorera i Kigali mu Rwanda, abashimira uburyo bafashije ubwo bunyamabanga ndetse bakanatera inkunga ikigega cyo guteza imbere ikoranabuhanga ‘SmartAfrica Scholarship Fund’ aho abanyeshuri 17 bamaze guhabwa buruse zo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Carnegie Mellon University mu Rwanda.

Ihuriro rya Smart Africa ryatangiranye n’ibihugu birindwi ubu rifite 17, bigizwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 360.

Perezida Kagame yasabye ko ubushake bukomeje kugaragazwa bwo guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubukungu, bigomba guhuzwa n’inyungu z’abaturage bacu.

Yavuze ko Afurika igomba guhuza amahirwe ifite kugirango ibashe kwihutisha ikoranabuhanga no kugendana n’abandi.

Yagize ati “Isi ikomeje kwinjira mu mpinduramatwara ya kane y’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga. Imbogamizi yacu ni ukugendana n’abandi mu gukwirakwiza umurongo mugari wa internet hose. Kugirango tubashe gusirimura ingo, ibiro, amashuri n’imijyi bya Afurika, tugomba guhuza amahirwe ahari mu kwihutisha ikoranabuhanga.”

Muri iryo koranabuhanga yavuzemo ubwenge karemano, gukoresha amarobot, Drone, n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu yanatumiye abitabiriye iyo nama kuzaza no mu ya Transform Africa 2017 izabera i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 12 Gicurasi uyu mwaka, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Smart Cities – Fast Forward” igamije guteza imbere imijyi binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Iyi nama ya Transform Africa ni umwanya mwiza abazayitabira bazasangira ubunararibonye, bakaganira ku ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere ubukungu n’imibereho bya Afurika haherewe ku mijyi.

Biteganyijwe ko izakira abantu bari hagati ya 2000 na 3000 baturutse mu bihugu birenge 125. Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame, Yoweli Kaguta Museveni, Uhuru Kenyatta, Ali Bongo Ondimba, Idriss Deby Itno, Salva Kiir, Macky Sall, Umunyamabanga Mukuru wa ITU wa ITU, Houlin Zhao n’abandi.

Izanitabirwa n’Abaminisitiri bashinzwe ikoranabuhanga, abashoramari, abayobozi b’imijyi yose yo muri Afurika, ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite aho bahuriye n’ishoramari n’ikoranabuhanga.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years