Perezida Kagame ari muri Nigeria aho yitabiriye inama yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 27/07/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Abuja muri Nigeria aho yitabiriye inama y’umuryango ‘Tony Elumelu Entrepreneurship Forum’ yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo basaga ibihumbi bitanu bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Iyo nama yanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Macky Sall wa Senegal, Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Yemi Osinbajo, Visi Perezida wa Nigeria na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda.

Biteganyijwe ko abo bayobozi bose bari kumwe na Tony Elumelu washinze uyu muryango baza kugirana ikiganiro n’abo ba rwiyemezamirimo.

Icyo kiganiro ni umwanya mwiza kuri abo ba rwiyemezamirimo kugira ngo baganire n’abo banyepolitiki, bumve ubuhamya bw’uruhare rwa za Leta mu guteza imbere ishoramari.

Iyo nama y’iminsi ibiri yatangiye tariki 26 kugeza 27 Nyakanga 2019,isoje gahunda yiswe ‘Tony Elumelu Foundation Entrepreneurship Programme’.

Ni gahunda umuryango washinzwe na Tony Elumelu utegura buri mwaka ugafasha ba rwiyemezamirimo bato guteza imbere ibikorwa byabo, ukabatera inkunga ukabaha n’amahugurwa.

Muri uyu mwaka wa 2019, ba rwiyemezamirimo basaga ibihumbi bitatu batoranyijwe mu basaga ibihumbi 200 bari babisabye, bahawe amahugurwa y’uburyo bwo gukora no guteza imbere ishoramari.

Abo ba rwiyemezamirimo bagize amahirwe yo kwitabira iyo gahunda baturutse hirya no hino muri Afurika bungurana ibitekerezo n’abandi ba rwiyemezamirimo, bityo bakabasha kumva uko ishoramari rikorwa hirya no hino ku isi.

Iyo nama itumirwamo n’abanyepolitiki n’abandi bafata ibyemezo kugira ngo na bo basangire ibitekerezo by’uburyo aboo bayobozi bakorana na ba rwiyemezamirimo bakihutisha iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Mbere y’ibiganiro bihuza abitabiriye iyo nama, abakuru bakiriwe ku meza n’abateguye iyo nama.

Tony Onyemaechi Elumelu ni umuherwe wo muri Nigeria, inzobere mu bukungu, rwiyemezamirimo, akarangwa n’ibikorwa byo gufasha bitandukanye.

Ni umuyobozi w’ibigo bikomeye by’ubucuruzi birimo Heirs Holdings, the United Bank for Africa, Transcorp akaba ari na we washinze umuryango Tony Elumelu Foundation wamwitiriwe.










Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/07/2019
  • Hashize 5 years