Perezida Kagame ari mu ruzinduko rudasanzwe gihugu cya Guinea

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 9 years

Ambasaderi Silas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Guinea yatangaje byinshi ku ruzinduko Perezida Paul Kagame yatangiye kugirira muri Guinea ruzamara amasaha 78 uhereye kuri uyu wa Kabiri.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru kivuga kuri urwo ruzinduko, Kamanzi yavuze ko urwo ruzinduko ruri muri gahunda yo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse ukaba ni umwanya hagati y’abakuru b’ibihugu byombi wo gusuzumira hamwe inzira n’uburyo bw’ubufatanye hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi. Yavuze kandi ko uru ruzinduko ruri muri gahunda y’icyerekezo cy’iterambere ry’umugabane w’Afurika.

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko muri urwo ruzinduko hasinywa amasezerano atanu ariko ko hari n’andi azasinywa mu bihe biri imbere. Ati “Muri urwo ruzinduko hari umubare w’amasezerano azasinywa, agera kuri atanu yose hamwe. Ariko hari n’andi azasinywa mu bihe bya vuba.” Akomeza avuga ko mu mezi ari imbere Guverinoma zombi zizashyiraho komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana iby’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye.

Mu masezerano azasinywa harimo agaragaza imirongo migari igize ubufatanye, amasezerano ajyanye na serivisi, n’ ayo kubona impapuro z’inzira hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Ambasaderi Kamanzi yavuze ko andi masezerano ari bushyirweho umukono harimo ajyanye n’imiyoborere, ubuhinzi, ubukungu, umuco n’ayandi.

Perezida Kagame wageze muri Guinea akubutse muri Senegal aho yari yitabiriye inama yiga kuri siyansi, yasanze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo muri iki gihugu kiyoborwa na Alpha Condé wagezeyo kuva ku wa Mbere akaba yanitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 9 years